Abana bawe bashobora kwitoza gukunda Imana, ari uko gusa bafite ibimenyetso bibemeza ko ibaho kandi ko ibakunda. Kugira ngo bayikunde, bagomba kuyimenya (1 Yohana 4:8).
Urugero, bakeneye kumenya ibisubizo by’ibibazo bigira biti “ni uwuhe mugambi Imana yari ifite igihe yaremaga abantu? Kuki Imana ireka imibabaro ikabaho? Ni iki Imana izakorera abantu mu gihe kizaza?”—Soma muBafilipi 1:9.
Kugira ngo ufashe abana bawe gukunda Imana, ugomba kubanza kubereka ko nawe uyikunda. Nibabibona, bashobora kuzakurikiza urugero rwawe.—Soma muGutegeka kwa Kabiri 6:5-7;Imigani 22:6.
Wakora iki ngo ugere abana bawe ku mutima?
Ijambo ry’Imana rifite imbaraga (Abaheburayo 4:12). Ku bw’ibyo, ujye ufasha abana bawe kumenya inyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya. Kugira ngo Yesu agere abantu ku mutima, yababazaga ibibazo, akabatega amatwi maze akabasobanurira Ibyanditswe. Niba wifuza kugera abana bawe ku mutima, uzakurikize uburyo Yesu yakoreshaga yigisha.—Soma muriLuka 24:15-19,27,32.
Yanditswe na Kwizera Janvier