Ibikurikira indirimbo ya Hana igice cya 2
1Samweli 3*
_2 Icyo gihe Eli yari atangiye guhuma, atakibona. Bukeye mu maryama ajya ku buriri bwe,_
_3 itara ry’Imana ryari ritarazima kandi Samweli yari aryamye mu rusengero rw’Uwiteka, aho isanduku y’Imana iba.
Guhamagarwa kwa Samweli;;
➖ Uwiteka yahamagaye samweli ubugira gatatu,
Imyitwarire myiza ye yo guhaguruka agasanga Eli atekereza ko ariwe umuhamagaye igaragaza ko afite kubaha kandi ko bimutegurira kwakira umuhamagaro w’Imana kuri we.
➖Kuri V7 ntibivuze ko Samweli atazi Imana cyangwa ko atari umwizera,, ahubwo bivuze ko atari yamenya Uwiteka nk’uko bikwiriye ko amumenya mu ijwi rye avugana nawe.
👌🏻Yari azi Imana ariko ataravugana nayo we ubwe (mu ijwi).
Maze Imana yanaraje imuhagarara iruhande (V10); byerekana ko hari amahirwe yo kubona no kumwa neza Imana.
🔛 Mbambwire ko guhamagara Samweli mu izina, kandi harimo kurisubiramo; cyari ikimenyetso simusiga ko Imana imukeneye byihutirwa.
Eli yatekereje ko ibyo Imana yabwiye Samweli bifite imbaraga, bikomeye cyane.
Niyo mpamvu yashatse kubimenya byose. Samweli yabimubwiye byose uko biri nta na kimwe ahinduyeho, byerekana ko yari umwizerwa kuva atangiye ubuhanuzi bwe.
☝🏻Ubu bwari ubwa kabiri Eli ahawe ubuhanuzi ku muryango we, byamwemeje ko byanze bikunze bizasohora, abyemera bidasubirwaho (V18)
V19-21 yerekana umurimo ukomeje wa Samweli w’ubuhanuzi muri Isirayeli.
Ijambo ry’Imana ni ryo Samweli yabwiraga ubwoko bwa Isirayeli mu buhanuzi bwe.
*UMUSOZO:*
Imana yuhahisha umuntu wese ufite kwizera kandi wubaha umugambi wayo mu kumukoresha mu murimo we.
Samweli yabaye umuyoboro wo guhishurirwa kwa Isirayeli
Imana yita ku kwizera kw’abana bayo nubwo baba ari insuzugurwa.
Imana iha umugisha wo kurama abantu bafite ubushake bwo gukomeza kuyubaha ariko inakuraho abatayubaha.
Imana ibahe umugisha,,
©️ *NDIKUBWIMANA Innocent*