Ibiguhiga birahari nubwo bizagusiga uhagaze, ariko gukomera kwawe kuri mu kutihorera – Ev. Ndayisenga Esron

Ibiguhiga birahari nubwo bizagusiga uhagaze, ariko gukomera kwawe kuri mu kutihorera – Ev. Ndayisenga Esron

1 Pet 3:9-10
[9]Ntimukiture umuntu inabi yabagiriye cyangwa igitutsi yabatutse, ahubwo mumwiture kumusabira umugisha kuko ari byo mwahamagariwe, kugira ngo namwe muragwe umugisha.

[10]Kuko byanditswe ngo“Ushaka gukunda ubugingo,No kubona iminsi myiza,Abuze ururimi rwe rutavuga ikibi,N’iminwa ye itavuga iby’uburiganya.

2Abami 6:21-23
[21]Umwami w’Abisirayeli abonye izo ngabo abaza Elisa ati “Data, mbatsinde aha? Mbatsinde aha?”

[22]Aramusubiza ati “Wibatsinda aha. Mbese abo waneshesheje inkota n’umuheto ukabafata mpiri, wabica? Ahubwo babazanire ibyokurya n’amazi babibashyire imbere, barye banywe babone gusubira kwa shebuja.”

[23]Nuko abatekeshereza ibyokurya, bamaze kurya no kunywa arabasezerera, basubira kwa shebuja. Uhereye icyo gihe imitwe y’ingabo z’Abasiriya ntiyongera gutera igihugu cy’Abisirayeli.

1 Sam 24:3-4,7,13
[3]Sawuli aherako ajyana ingabo ibihumbi bitatu zitoranijwe mu Bisirayeli bose, bajya gushaka Dawidi n’abantu be mu bitare by’igandagarizo ry’amasha.

[4]Aza atyo agera ku biraro by’intama biri iruhande rw’inzira, kandi hari ubuvumo. Maze Sawuli yinjiramo gutwikīra ibirenge, kandi Dawidi n’abantu be bari mu mwinjiro w’ubwo buvumo.

[7]Abwira abantu be ati “Uwiteka andinde kugenza ntya umwami wanjye Uwiteka yimikishije amavuta, ngahangara kumuramburiraho ukuboko kwanjye kandi ari we Uwiteka yimikishije amavuta.”

[13]Uwiteka abe ari we uducira urubanza twembi, kandi abe ari we wakumpora, ariko ukuboko kwanjye ntikuzagukoraho.

Nshuti bakundwa , aya magambo arasobanutse ntidukwiye kwitura inabi abayitugiriye, dukwiye kubereka itandukaniro.

Uwakugiriye nabi yaba ukuruta mu bushobozi no mu byubahiro, iyo Imana ibarebye mwembi ibona umuruta kure.Bareke bagusuzugure , bakwitiranye ariko Imana iri muri wowe iri hejuru ya byose. Ntacyo uzaba nubwo banyura mu nzira imwe bakurwanya izanyura mu nzira ndwi bakwirwa imishwaro.

Mugire umunsi mwiza.

Ev. Ndayisenga Esron