Humura ibyo ubona bikugoye bifite iherezo/Rev Mugiraneza J B

Humura ibyo ubona bikugoye bifite iherezo

Burya ikintu cyose kigira itangiriro kikagira n’iherezo.

Umwanditsi w’igitabo cy’Umubwiriza abivuga neza ati:
_Iherezo ry’ikintu riruta intangiro yacyo, uw’umutima wihangana aruta uw’umutima w’umwibone. (Umubwiriza 7:8)_

Niba iherezo ry’ikintu riruta itangira ryacyo hari ibyo umuntu akwiriye kwitondera:

■Icya mbere ukwiriye kumenya ko ibyo ubona nubwo biteye ubwoba, cyangwa bikomeye ariko bifite iherezo.
Nta mpamvu yo kwitwara nabi cyangwa kwiheba kuko bifite igihe bizamara bikarangira.

Kuko ibyerekanywe bifite *igihe byategekewe,* ntibizatinda kukigeraho kandi ntibizabeshya, naho byatinda ubitegereze, kuko kuza ko bizaza ntibizahera. (Habakuki 2:3).

■Icya kabiri ujye uhora wibaza uti ku iherezo ry’ikigihe ndimo cyangwa ry’iki kibazo bizarangira mfite ubuhe buhamya imbere y’Imana n’abantu.

●Ibuka ko inzara cyangwa icyorezo bishira ariko igihemu ntigishira.
Maze witware neza utazasigarana umugayo.

■ Ikindi nuko ukwiriye kuba uw’umumaro igihe icyo ari cyo cyose kuko nawe iminsi yawe yo kuba hano ku isi izagira iherezo. Ujye uharanira kuzasiga amakuru meza inyuma yawe.

Bibe bityo mwene Data, nkubonemo *umumaro* mu Mwami wacu, unduhure umutima* muri Kristo. (Filemoni 1:20).
Ujye wifuza kugira uwo ubera uw’umumaro mu bihe bitandukanye ariko cyane cyane mu gihe cy’akaga n’amakuba.

Humura Uwiteka azagushoboza kandi gukorera Imana nta gihombo kirimo.

Ni muhumure icyorezo Covid-19 kizarangira dusubire mu buzima busanzwe hariho ubutabazi bw’Uwiteka.

Ariko mbona gutabarwa kwavuye ku Mana, na n’ubu ndacyariho mpamiriza aboroheje n’abakomeye. (Ibyakozwe n’Intumwa 26:22).
“`
Umwami Yesu abarinde
Mwene so muri Kristo Yesu Past. MUGIRANEZA J Baptiste