HARI ICYO YESU AGUSABA/ REV MUGIRANEZA J.BAPTISTA

*HARI ICYO YESU AGUSABA*

Uwamenye Yesu wese hari icyo Umwami Yesu amusaba.
Icyo Yesu agusaba ni ukujya kumuzanira abazimiriye mu byaha.
Abizera bo mu Itorero rya mbere bari bazi ko bagomba gusubiza iki kibazo bakazana abandi kuri Yesu kugira ngo bakizwe.

bahimbaza Imana, bashimwa n’abantu bose, kandi uko bukeye Umwami Imana ikabongerera abakizwa.” (Ibyakozwe n’Intumwa 2:47)

Uko babagaho n’ibyo bakoraga bari baziko kubwira abandi ibya Yesu wapfuye akazuka agatanga agakiza kubazamwizera bose ari inshingano yabo.
Niyo mpamvu babikoranaga umwete ntacyo batinya ndetse bamwe bakabifungirwa abandi bakabikubitirwa ndetse hakaba nabicwa.

Biragaragara ko bitari byoroshye ariko bakoze ibyo Yesu yabasabaga nawe uko bwije nuko bukeye akabongerera abakizwa.
Hari impamvu zituma ugomba gushaka abazimiriye mu byaha:

1.Ni itegeko ry’Umwami Yesu

Itegeko rya Yesu riruta ayandi ni iryo kujyana ubutumwa bwiza hose ku isi kugira ngo abantu bave mubyaha bakizwe.

“Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera,
mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi.” (Matayo 28:19-20).

Iri tegeko riracyabwirwa abizera Yesu ko isi iri imbere yabo kugira ngo bayimenyeshe urukundo rw’Imana rwagaragariye muri Yesu Kristo ku musaraba.
Yesu abwira abigishwa be kubwira abataramumenya ubutumwa bwiza yakoresheje itegeko rikubiye mu nshinga 4:
●Mugende
●Muhindure
● Mubabatiza
●Mubigisha kwitondera…

Icyatumaga abera ba mbere badacika intege bari bafite iri banga. *”Bari bazi badashidikanya ko Yesu ari kumwe nabo.”* Igihe cyose ugiye kubwira ibya Yesu umuntu utaramumenya umenye ko Yesu muri kumwe.
Impamvu ubutumwa bwakugezeho bukangeraho nuko hari abitangiye kububwira abandi. Aba bemeye kumvira itegeko rya Yesu.

2. Kuvuga nibyo bihesha kumva

Ikintu gikomeye nuko habaho kuvuga Yesu abatamuzi bakabyumva. Kwemeza abantu ibyaha byo ntibiba ari ibyacu ahubwo byo ni ibya Yesu.

Ariko se bamwambaza bate bataramwizera? Kandi bamwizera bate bataramwumva? Kandi bakumva bate ari nta wababwirije?” (Abaroma 10:14).*
Yesu arashaka ko ubumbura umunwa wawe ukamuvuga. Icyo gihe uzaba ubaye umubibyi utera imbuto kandi umeza imbuto si wowe ahubwo ni Kristo.
Wowe biba gusa.

Wibuke ko abahinduriye benshi ku gukiranuka bafite ingororano nyinshi.

Kandi abanyabwenge bazarabagirana nk’umucyo wo mu isanzure ry’ijuru, *n’abahinduriye benshi ku bukiranutsi bazaka nk’inyenyeri iteka ryose.* (Daniyeli 12:3).

Iki ni igihe isi ikeneye kubwirwa Kristo kuko abantu bari gushayisha mu byaha no guhakana ko Imana ibaho.

Iki gihe abanyabwenge bakwiriye kukibyaza umusaruro. Bakavuga ubutumwa bwiza kugira ngo abantu bagaruke ku Mana abandi bamenye urukundo rwayo.
Bizagerwaho ari uko habonetse abagabo n’abagore, abasore n’inkumi biyemeza kwamamaza izina rya Yesu.

3. Kumenya ko ari inshingano yawe

Abizera bose bo mu IsezeranoÑ Rishya ni abatambyi bagomba guhamya Yesu.

Ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera n’abantu Imana yaronse, *kugira ngo mwamamaze* ishimwe ry’Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza. (1 Petero 2:9).
Ivugabutumwa ntabwo ari iryo abayobozi b’amatorero (Bishop, Pastori, Mwarimu,…) gusa ahubwo abakijijwe bose birabareba.
Ezek 3:18
[18]Nimbwira umunyabyaha nti ‘Gupfa ko uzapfa’ nawe ntumuburire, cyangwa ngo uvugane n’umunyabyaha umwihanangiriza kuva mu nzira ye mbi ngo ukize ubugingo bwe, uwo munyabyaha azapfira mu byaha bye, *ariko ni wowe nzabaza amaraso ye.* (Ezekiyeli 3:18). Soma na Ezekiyeli 33:8 na 33:14.

4 .Kugira umutima ubabazwa n’abarimbuka

Ukwiriye kutishimira kuzajya mu ijuru wenyine ahubwo ukifuza ko wazajyana n’abandi uhereye kubavandimwe bawe, abo mubana umunsi ku munsi nabo utari wamenya.

“Ariko niba ubutumwa bwiza twahawe butwikiriwe, butwikiririwe abarimbuka” (2 Abakorinto 4:3).
Uyu mutima wo gukunda abarimbuka niwo wateye Yesu kuva mu ijuru akaza mu isi kudupfira kugira ngo adukize ibyaha.
Kugira umutima ubabazwa n’abarimbuka bisaba ko hari ikiguzi gitangwa. Yesu we yatanze ubugingo bwe. Nawe urasabwa kwitanga wese, ugatanga imbaraga zawe, ubutunzi bwawe, ubwenge bwawe, kwiyiriza ubusa n’ibindi… Kugira ngo Umwami yongere abakizwa.

Kubabazwa n’abarimbuka bikwiriye kuba mu mutima wawe iteka bikagusunikira kujya kubashaka.

Mugusoza ndakwibutsa ko Yesu agusaba kugira abantu ubwiriza bakava mu byaha.
Tangira none udatinze ubwire abanyaha urukundo rw’Imana.
Tangira gusengera abo wifuza ko bakizwa bakava mu byaha.
Uwiteka abigushoboze.
Mwene so muri Kristo Past. Mugiraneza Jean Baptiste.