Hahirwa uwo ibya Yesu bitazagusha – Bihire Bonaventure
Matayo: 11:2-6
Wakibaza uti se ibya Yesu biragusha? Igisubizo ni yego kuba bantu bamwe ibya Yesu bijya bibagusha. Ibya Yesu bishobora kugusha umuntu mu gihe ibyifuzo bye bitahuye no gushaka kw’Imana ibya yesu bijya bigusha abantu bamwe cyane iyo Yesu batamubonye ngo abatabare mu gihe bumvaga bamukeneye. Bityo ugasanga ibya Yesu birabagushije.
Aha dusomye havugwa inkuru ya Yohana ngo bamushyize mu nzuu y,imbohe noneho uburoko bumaze kumurya atuma ku bigishwa ba Yesu ngo bamubaze ni ba koko ari we yahamije cg nib ari we koko wari ukwiriye kuza.
Iyo witegereje neza ubona ko amagambo Yesu yamusubije mu by,ukuri nta gisubizo cyo ku mutabara cyarimo . .Amwe mu magambo Yesu yabwiye Yohana yamubwiye ko hahirwa uwo ibya Yesu bitazagusha.
Ibya Yesu bishobora kukugusha mu gihe waba wari ganye n,abandi bo bakabona akazi wowe ugasigara ariko nti byari bikwiye kukugusha kuko Imana naho yatinda kugutabara si uko itumvise gusenga kwawe ni impamvu z,igihe kitaragera nawe uzatabarwa kandi naho utatabarwa ntibikwiye ko ibya Yesu byatugusha bitewe ni uko ibyo twari twiteze kuri Yesu tutabashije ku bibona kuko umuririmbyi w,indirimbo ya 45 mu gakiza yaravuze ngo icyo yampitiyemo ni ukugira ngo nzabone ubugingo buhoraho. Hari abantu basenga Imana wagira ngo bari kuguriza Imana kugira ngo izakunde ibagirire neza bibwira ko ahari ni basenga cyane Imana izahita ikora byinshi kuribo nta bwo ari byo kuko ntidukorera Imana kugira ngo izahaze kwifuza kwacu ahubwo tuyikorera kugira izaduhe ubugingo buhoraho kuko mu isi ho nta amahoro yuzuye twabona.Rero ibya Yesu ntibikwiye kutugusha kuko ibyo twifaza ku Mana tutabashije kubibona.
Birashoboka ko Imana yagusubize ibyo uyifuzaho yewe bikanazira igihe ariko rero binatinze cg ntibinaze ntibikweyeko twatakariza Imana ikizere kuko Imana yacu ni inyakuri tuyishimira yuko yaturemye kandi ikaba yaraduhaye agakiza ku buntu kandi ikaba idusezeranya ni ubugingo buhoraho.Usanga abantu bamwe basenga ariko baramaze gutakariza Imana ikizere kubera ko mu gihe bari bayitegereje ngo ize ibatabare batayibonye bityo ugasanga ibya Yesu byaramaze kubagusha bukumva baratakarije Imana ikizere kuko bumva yarabakojeje isoni mu gihe bari bayitegereje ntibayibone.
Ishobora gutinda cyangwa ikabanguka
Rero ntidukwiye kugushwa ni ibya Yesu bitewe ni ibigeragezo byo mu isi
Ijambo ry,Imana ritubwirako hahirwa uwihangana akageza imperuka.
Bibiliya itubwira inkuru za Yozefu yahuye ni ibigeragezo byinshi ariko ntiyihakana Imana.
Yobu nawe yarageragejwe ntiyihakana Imana. Ibya Yesu ntibikwiye kutugusha Twihanganire ibitugerageza dukomere ku mwami wacu hamwe ni ibitugerageza Imana izagenda iducira akanzu mpaka dusoje urugendo twatangiye rujya mu ijuru.
Mugire amahoro.
Bihire Bonaventure