Haburaho gato ngo dusebe, Uwiteka ajya atabara – Ev. Ndayisenga Esron
Yona 4:6
[6]Uwiteka Imana itegeka uruyuzi rumera aho Yona yari ari ngo rumutwikire, rumubere igicucu ku mutwe, rumukize umubabaro yari afite. Maze Yona ararunezererwa cyane.
Itang 21:17,19
[17]Imana yumva ijwi ry’uwo muhungu, marayika w’Imana ari mu ijuru, ahamagara Hagari aramubaza ati “Ubaye ute, Hagari? Witinya kuko Imana yumviye ijwi ry’uwo muhungu aho ari.
[19]Imana imuhumura amaso, abona iriba, aragenda avoma amazi yuzuye ya mvumba, ayaramiza umuhungu we.
Lk 10:30,33
[30]Yesu aramusubiza ati “Hariho umuntu wavaga i Yerusalemu amanuka i Yeriko, agwa mu gico cy’abambuzi baramwambura, baramukubita, barigendera bamusiga ashigaje hato agapfa.
[33]Ariko Umusamariya wari mu rugendo na we amugeraho, amubonye amugirira impuhwe.
Nshuti, bibaho ko umuntu areba hirya no hino akabona nta butabazi mu kibazo arimo gikomeye. Abavandimwe n’imiryango ntacyo babikoraho, inshuti zikagucikaho ureba, bavugira mu byongorerano.
Inkuru nzindukanye rero nuko hafi aho ubutabazi bubonetse kandi uzashima Imana nk’uko Uwiteka yarebye umubabaro wa Hagari n’umuhungu we, akabona umubabaro wa Yona ikamukereza uruyuzi, uyu munsi nawe irukumereze.
Nsoje nkwifuriza gutabarwa kandi mu gihe itaragutabara yigirire icyizere.
Ev Ndayisenga Esron