Gushaka Imana – Nduwatezu Anastase

Gushaka Imana – Nduwatezu Anastase

Gushaka Imana bivuze gushishikarira gushaka ibyo Imana ishima, kugirana ubusabane nayo binyuze mu kwihana ibyaha no gusenga buri munsi.

Imana yo yashyizeho uburyo cyangwa inzira yo kuyishaka binyuze muri Yesu Kristo watwunze na yo akaducunguza urupfu rubi rwo ku musaraba bityo tukababarirwa ibyaha byacu.

Ahasigaye rero ni ahacu kuko yo irahari kandi ngo ntiri kure y’umuntu wese nk’uko tubisoma mu byakozwe n’intumwa: 17:27 hagira hati “kugira ngo bashake Imana ngo ahari babashe kuyibona bakabakabye,kandi koko ntiri kure y’umuntu wese muri twe.

Muri iki kigisho turaza kuvuga ku

        1. Kunyungu zo gushaka Imana

        2. Abandi bantu bibiliya ivuga bashatse Imana

        3. Inzitizi zituma ushaka Imana ntuyibone

Dusome Daniel: 9:3

Mpanga Amaso umwami Imana yanjye,mushakisha gusenga no kwinginga niyiriza ubusa,nambara ibigunira,nisiga ivu.

Aha abayuda bari barajyanywe bunyago i Babuloni, Daniel nawe yarimo.

Hanyuma aza gusoma igitabo cy’ubuhanuzi bwa Yeremiya ko i Yerusalemu hazamara imyaka 70 hasenywe.

Afata umwanya wo gushaka Imana akoresheje uburyo 5:

         – Gusenga

         – Kwinginga

         – Kwiyiriza ubusa

         – kwambara ibigunira no

         – kwisiga ivu

Icyo gihe Daniel yasengaga yatura ibyaha bye n’ibya bene wabo bose.

 Maze Uwiteka aramwumvira yohereza marayika

Gabriel amuzanira igisubizo cy’amasengesho no kumuhishurira icyo ibyo byumweru bisobanuye ndetse nibizaho mu bihe bizaza.

Daniel yashatse Imana arayibona

Marayika Gabriel yahamagaye Daniel mu izina rye yongeraho ngo Mugabo ukundwa.

Imigani:8:17 Nkunda abankunda kandi abanshakana umwete bazambona.

Natwe nitugira umwete wo gushaka Imana tuzagibona kandi ngo ukunda Imana ni yo umenywa na yo.

Daniel yari azi neza inyungu ziri mu gushaka Imana

           1.  INYUNGU ZO GUSHAKA IMANA

1.1. Gushaka Imana bizana ihumure

2 Ngoma:15:12-15 Maze basezerana isezerano ryo gushakisha Uwiteka Imana ya ba sekuruza imitima yabo yose n’ubugingo bwabo bwose. Kandi yuko utemeye gushaka Uwiteka Imana ya Israel azicwa ari uworoheje n’ukomeye, umugabo cyangwa umugore.

Nuko barahiza ijwi rirenga bararangurura bavuza amakondera n’amahembe. Abayuda bose bishimira iyo ndahiro kuko barahiye n’imitima yabo yose bagashakana Uwiteka umwete wabo wose bakamubona maze Uwiteka abaha ihumure impande zose.

* Haba mu byago no mu makuba Uwiteka ahumuriza abamushakana umwete.

1.2. MU gushaka Imana dukuramo ubuzima

Matayo:6:33 Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo nibwo ibyo byose muzabyongererwa.

Ibigize ubuzima bwa muntu

Amosi 5:4 kuko Uwiteka abwira inzu ya Israel ati “nimushake mubone kubaho”

2. HARI ABANDI BANTU BASHATSE IMANA

2.1 Salomon atamba ibitambo ku kanunga karuta itundi hanyuma Uwiteka aramwiyereka

2.2 Aburahamu yanze ibigirwamana bya se Tera azishidikanyaho, bituma Imana imweyereka.

3. INZITIZI ZITUMA USHOBORA GUSHAKA IMANA NTUYIBONE

 Ibyaha

Ubunebwe (kwicecekera ntugira icyo ukora)

Ibyaha bituma abadayimoni barema urukuta rutuma amasengesho yacu atagera ku Mana.

Mugusoza rero turagusaba mwenedata mushiki wanjye ngo Ugire umwete wo gushaka Imana kuko hari igihe bizaba bitagishobotse yesaya 55:6 ” Nimushake Uwiteka bigishoboka ko abonwa….”

Iyo umuntu ari koma cyangwa yapfuye biba byarangiye ntacyo aba akibashije gukora

Ushobora kuba waracitse intege ugacogora ukeneye amasengesho ngo wongere uzuke

Fata umwanya wawe wiyinire wisuzume hanyuma usubire ku rufatiro mu izina rya Yesu Kristo Amen.