Gusenga ucecetse no gusenga uvuga; igifite akamaro ni iki?

Gusenga ucecetse no gusenga uvuga; igifite akamaro ni iki?

Hari benshi bashobora kuba bibaza iki kibazo wenda nawe urimo. Isengesho riranguruye n’iryo mu mutima yose yerekana uburyo dusabana n’Imana.

Isengesho usenga urangurura ijwi rifite imbaraga zo kugaragaza ibyifuzo, gushima, no gusenga, nk’uko Yesu yigishije Isengesho ry’Umwami (Matayo 6:9-13). Isengesho usenga uvuga kandi rinahuza abizera mu gusenga nk’itsinda.

Ariko kandi, Bibiliya iha agaciro n’isengesho ryo mutima, ryarindi usenga bucece. Urugero, Hana ( 1 Samweli 1:13) yasenze bucece asengera mu mutima we kandi Imana yararyumvise.

Yesu yibutsa kandi akamaro ko gusenga mu ibanga, imbere y’Imana yonyine (Matayo 6:6), agaragaza ko umutima w’ukuri n’ubushishozi bifite agaciro kanini.


Ubusanzwe, ayo masengesho yombi afite agaciro gakomeye, ik’ingenzi cyane ni umutima uciye bugufi wuzuye ubunyangamugayo imbere y’Imana.