Gusenga kuvanaho igisebo – Bishop Fidèle Masengo

Gusenga kuvanaho – Bishop Fidèle Masengo


1 Ingoma 4:9-10
(…)Nyina yamwise Yabesi kuko yavuze ati”Namubyaranye agahinda.”


Yabesi yari afite igikomere cy’uko yavutse bakamwita izina ribi Gahinda. Iyo yahuraga n’abandi bamukinaga ku mubyimba.

Hari igihe ugira ikigeragezo, abantu bose bakabimenya cyangwa imibereho yawe ikaba izwi n’abantu bose nawe ukumva nta kizagukura muri ako gahinda k’ibyakubayeho.

Abantu benshi bafite ibikomere by’ibyababayeho, kuko mu buzima babaye ba Yabesi (cyangwa ba Gahinda), ibikomere bitewe n’uko babuze ibyo bari bafitiye uburenganzira mu buzima.

Usanga abo bantu babayeho mu buzima bwo kumwara, guseba, gusonza, kwangwa n’imiryango, kubura umutekano, gutabwa, kutitabwaho, guhemukirwa n’ibindi.

Muri Yesaya 61:7 haravuga ngo “Mu cyimbo cyo gukorwa n’isoni kwanyu muzagererwa kabiri, mu cyimbo cyo kumwara kwabo bazishimira umugabane wabo.”

Yabesi amaze kumenya ko hari Imana ishobora guhindura amateka y’umuntu bikaba bishya, yagiye guhinduza izina ribi yasanze yitwa.
Ntabwo ari Yabesi gusa Imana yakuye ku izina ribi. Abraham na Sara bahindutse ba Sekuruza na Nyirakuruza b’amahanga nyuma y’ikimwaro gikomeye bagendanaga cyo kubura umwana; Umugore wavaga amaraso imyaka 12 yahinduriwe iryo zina ahuye na Yesu.
Nawe bishoboke ko urambiwe kwitwa izina ribi. Hari Imana ihindura izina ribi. Iguhindurire iryawe mu izina rya Yesu.

Ugire umunsi mwiza.

Dr. Bishop Fidèle Masengo, Foursquare Gospel Church of Rwanda