Gukorera Imana Gukwiriye – Pastor Rukundo Octave
IBYANDITSWE BYERA:
Kuva 12:5
Yohana 6:28-29, 14:1-3
Yakobo 2:14-22
• Iyo ntama (Igitambo cyashushanyaga Kristo uzatambwa ku bwacu) izabe itagira inenge (Abaroma 12:1-2) ndetse izakurwe mu mukumbi ishyirwe ahayo. “Mutange imibiri yanyu ibe ibitambo bizima byera kandi bishimwa n’Imana, uko niko kuyikorera gukwiriye.”
• UBURYO BUTATU BWO GUKORERA IMANA GUKWIRIYE:
- Kwezwa/ Gukizwa RWOSE:
Yesu azajyana abakijijwe neza. Ku munsi w’amateka byose bizajya ahagaragara nk’ibyambaye ubusa. Ahabona n’ahatabona. Ikindi ni ukwitandukanya n’abatizera. Iyo ntama muyirobanure muyikure muri zene wazo kugirango itazagira inenge ikanduzwa n’izindi. Icyo gikundi mukururana kirakumaramo imbaraga n’utuvuta ugakamuka ukamera nkabo. Nta mbaraga nyinshi wagira zikwemerera gucudika n’abo mudahuje ukwizera.
2. Kwizera Krisito:
Kwizera kutumara ubwoba bwa none n’ahejo hazaza. Muri Bibiliya harimo urugendo rw’ubuzima bwawe bwose iyo usoze gusoma wizeye ubwoba burashira bwose. Ibyaha byinshi dukora bituruka mu kutizera n’ubwoba.3.
3. Gukora imirimo itegetswe n’urukundo:
Kwizera kutagira imirimo kuba gupfuye. Imirimo kandi mukora mutizera Kristo nayo iba ipfuye. Kwizera kwa Aburahamu kwashyigikiwe n’umurimo wo gutamba Isaka bigaragarira Imana koko ko atsinze icyo kizamini.
Gusoza:
Umuntu ukora ibyo yagombaga gukora ni umukozi utagira umumaro bivuze ngo ibyo twatanga byose biba ari iby’Imana ahubwo gukorera IMANA gukwiriye ni ukuyikorera DUKIRANUKA! Mwizere Kristo niwe watumara ubwoba bw’ibihe Mbeshwaho no kwizera Yesu.
KWIZERA KUTAGIRA IMIRIMO ITEGETSWE N’URUKUNDO KUBA GUPFUYE KANDI IMIRIMO IDATEGETSWE NO KWIZERA KRISTO NTIBARA!
Pastor Rukundo Octave