Nubwo akenshi mu mashusho Yesu agaragazwa nk’umuzungu cyangwa umwirabura hamwe na hamwe ariko nta muntu n’umwe uzi neza uko yasaga, kubera ko na Bibiliya nta cyo ivuga ku isura ye. Ibyo byumvikanisha ko ikintu cy’ingenzi tugomba kwitaho atari isura ye.
Bibiliya idufasha kumenya uko Yesu yari ameze.
BIMWE MU BYAMURANGAGA:
Yesu yari Umuyahudi, kandi yari afite bimwe mu bintu bikunze kuranga Abayahudi, yakomoye kuri nyina (Abaheburayo 7:14). Ntitwavuga ko yari ateye mu buryo bwihariye ku buryo umuntu wamubonaga yahitaga amumenya. Hari igihe yakoze urugendo rwihishwa ava i Galilaya ajya i Yerusalemu ntihagira umuntu umumenya (Yohana 7:10, 11). N’iyo yabaga ari kumwe n’abigishwa be nta wapfaga kumumenya. Wibuke ko na Yuda Isikariyota hari icyo yakoze kugira ngo igitero cyari kije gufata Yesu kimumenye.—Matayo 26:47-49.
UKO UMUSATSI WE WARESHYAGA:
Birashoboka ko Yesu atari afite umusatsi muremure, kubera ko Bibiliya ivuga ko “iyo umugabo afite imisatsi miremire bimusuzuguza.”—1 Abakorinto 11:14.
UBWANWA:
Yesu yari afite ubwanwa. Yakurikizaga amategeko y’Abayahudi, yabuzaga abagabo bakuze ‘kwiyogoshesha impera z’ubwanwa’ (Abalewi 19:27; Abagalatiya 4:4). Nanone Bibiliya ivuga iby’ubwanwa bwa Yesu mu buhanuzi buvuga iby’imibabaro yahuye na yo.—Yesaya 50:6.
UMUBIRI WE:
Ibyavuzwe kuri Yesu byose bigaragaza ko yari afite imbaraga n’amagara mazima. Igihe yakoraga umurimo wo kubwiriza, yagenze ibirometero byinshi n’amaguru (Matayo 9:35). Yejeje urusengero inshuro ebyiri zose. Yakoresheje ikiboko yirukana amatungo kandi yubika ameza y’abavunjaga amafaranga (Luka 19:45, 46; Yohana 2:14, 15).
ICYO ISURA YE YAGARAGAZAGA:
Yesu yagiraga urugwiro, akagirira abantu impuhwe kandi nta gushidikanya ko isura ye yabigaragazaga (Matayo 11:28, 29). Abantu b’ingeri zose baramusangaga ngo abahumurize kandi abafashe (Luka 5:12, 13; 7:37, 38). Ndetse n’abana bumvaga bamerewe neza iyo babaga bari kumwe na we.—Matayo19:13-15; Mariko 9:35-37.
Yanditswe na Kwizera Janvier
Murakoze cyane muvandimwe Kwizera J Canelli .Yesu yarangwaga n’imbabazi kdi yari azwiho kugirira neza abo yahuye nabo,akabaregera nta wahuye nawe ngo atahane agahinda bose bagendaga bishimye. Mwene data wese usoma iyi nkuru nawe ndakwifuriza guhura na Yesu maze ugatahana umunezero n’ibyishimo bihoraho nk’ibya wa Musamariya bahuriye ku iriba.