Ese COVID-19 n’ibindi byorezo by’iki gihe ni igihano k’Imana?

Oya. Hari abavuga ko muri iki gihe, Imana ikoresha ibyorezo nka COVID-19 cyangwa indwara kugira ngo ihane abantu. Icyakora ibyo ntibihuje n’ibyo Bibiliya ivuga. Kubera iki?

Imwe mu mpamvu ni uko hari abagaragu b’Imana babayeho kera no muri iki gihe, bagiye barwara indwara zikomeye. Urugero, umugaragu w’Imana witwaga Timoteyo ‘yakundaga kurwaragurika’ (1 Timoteyo 5:23). Icyakora, Bibiliya ntivuga ko ibyo byagaragaza ko Imana itamwemera.

No muri iki gihe, abagaragu b’Imana benshi barwaye indwara zikomeye. Akenshi biterwa n’uko bagerwaho n’ibyago biba no ku bandi bose.—Umubwiriza 9:11.

Nanone kandi, Bibiliya ivuga ko igihe Imana yagennye cyo guhana abantu babi kitaragera. Ahubwo ivuga ko turi “mu gihe cyo kwemererwamo” n’Imana; ni ukuvuga igihe Imana isaba abantu bose babyifuza ngo babe inshuti zayo (2 Abakorinto 6:2).

Ese ibyorezo bizarangira?

Yego. Kuko Bibiliya ivuga ko: Izahanagura amarira yose ku maso yabo kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundintiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi kuko ibya mbere bishize.” (Ibyahishuwe 21:4).

 

Umwanditsi: Kwizera Janvier (Canelli)