Oya. Hari abavuga ko muri iki gihe, Imana ikoresha ibyorezo nka COVID-19 cyangwa indwara kugira ngo ihane abantu. Icyakora ibyo ntibihuje n’ibyo Bibiliya ivuga. Kubera iki?
Imwe mu mpamvu ni uko hari abagaragu b’Imana babayeho kera no muri iki gihe, bagiye barwara indwara zikomeye. Urugero, umugaragu w’Imana witwaga Timoteyo ‘yakundaga kurwaragurika’ (1 Timoteyo 5:23). Icyakora, Bibiliya ntivuga ko ibyo byagaragaza ko Imana itamwemera.
No muri iki gihe, abagaragu b’Imana benshi barwaye indwara zikomeye. Akenshi biterwa n’uko bagerwaho n’ibyago biba no ku bandi bose.—Umubwiriza 9:11.
Nanone kandi, Bibiliya ivuga ko igihe Imana yagennye cyo guhana abantu babi kitaragera. Ahubwo ivuga ko turi “mu gihe cyo kwemererwamo” n’Imana; ni ukuvuga igihe Imana isaba abantu bose babyifuza ngo babe inshuti zayo (2 Abakorinto 6:2).
Ese ibyorezo bizarangira?
Yego. Kuko Bibiliya ivuga ko: Izahanagura amarira yose ku maso yabo kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundintiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi kuko ibya mbere bishize.” (Ibyahishuwe 21:4).
Umwanditsi: Kwizera Janvier (Canelli)
Murakoze kubwiyinkuru iduhumuriza
IMANA IZAHANAGURA AMARIRA YOOOSE KUMASO
No muribi bihe byiki cyorezo duhanze amaso kumana niho tuzabonera gutabarwa
Ibyorezo numva atari igihano ahubwo biri mu binenyetso ko isi iveze ku musozo bigaragaza gusa bizarangira kandi ntituzongera kubyibuka ukundi ni tugera mu ijuru.
Murakoze cyane rwosee
Murakoze kudukura mu rujijo kuko abantu benshi twibwiraga ko Ari igihano cy’Imamana
Urakoze cyane mwene data Canelli ,muri iyi minsi abantu benshi bari mu rungabangabo ko cocvid-19 ari igihano cy’Imana yemwe na benshi mu bahanuzi usanga batanga ubutumwa budasobanura neza ku bijyanye niyi ndwara niba ari indwara nkizindi cg ari igihano ahubwo ugasanga batanga ubutumwa akenshi butera ubwoba abadakomeye mu kwizera.
Komeza umurimo,hugura abantu kuko Imyumvire iri hanze aha ni ikibazo.
Ubutaha uzatubwira ku inkingo