Bibiliya igaragaza ko akazi kagombye guhabwa agaciro gakwiriye. Itugira inama yo kugira umwete mu kazi no kwirinda ubunebwe (Imigani 6:6-11; 13:4). Ariko nanone ntishyigikira ibyo kubatwa n’akazi. Ahubwo idushishikariza kujya dufata akanya tukaruhuka.
Mu Mubwiriza 4:6 hagira hati “urushyi rwuzuye ikiruhuko ruruta amashyi yuzuye imirimo iruhije no kwiruka inyuma y’umuyaga.” Bityo rero, ntitwagombye gutwarwa n’akazi ngo bigere ubwo twirengagiza umuryango wacu cyangwa ubuzima bwacu. Nta nyungu yo guhugira mu kazi kugeza ubwo uhasize ubuzima
“Nta cyabera umuntu cyiza cyamurutira kurya no kunywa no gutuma ubugingo bwe bubonera ibyiza mu murimo akorana umwete.”—Umubwiriza 2:24.
Akazi gahemba neza kose kaba ari keza. Iyo mitekerereze hamwe n’inyota y’ifaranga, byagiye bituma bamwe bishora mu bucuruzi bwuzuye uburiganya cyangwa bwa magendu, abandi bagakora akazi katemewe n’amategeko.
Hari n’abavuga ko bagomba kugera ku cyo bifuza cyose cyangwa bakumva ko bagomba gukora akazi babonye kose. Iyo abantu bakora akazi bumva ko katabakwiriye cyangwa bakabona ko kugakora bisaba kwiyuha akuya, karabarambira. Ibyo bituma banga ako kazi maze bakagakora nabi birondereza. Ibyo bishobora no gutuma birengeshwa akazi bitewe no kumva ko kabasuzuguza.
Bibiliya ntishyigikira akazi karimo uburiganya cyangwa se gashobora guteza abandi akaga (Abalewi 19:11, 13; Abaroma 13:10). Akazi keza ni akungura abandi kandi kagatuma umuntu akomeza ‘kugira umutimanama utamucira urubanza.’—1 Petero 3:16.
Jya ugira umwete mu kazi kandi ukunde umurimo. Nubwo akazi ukora waba ubona ko ari kabi cyangwa ukaba wumva ko atari ko waremewe, ujye ugerageza kugakora neza. Iyo umuntu akoranye umwete bituma yumva ko hari icyo yagezeho, kandi amenya akazi mazeakarushahokugakunda.
Ariko nanone ujye ushyira mu gaciro. Ujye unyuzamo uruhuke kandi widagadure. Iyo umuntu yakoze cyane, biramushimisha. Nanone iyo dukoze tukabona ibyo dukeneye, turishima, tukumva dufite agaciro kandi n’abandi bakatwubaha harimo n’abagize umuryango wacu.—2 Abatesalonike 3:12.
“Ntimugahangayike na rimwe mwibaza muti ‘tuzarya iki?,’ cyangwa muti ‘tuzanywa iki?,’ cyangwa muti ‘tuzambara iki?’. . .So wo mu ijuru azi ko mubikeneye byose.”—Matayo 6:31, 32.
Umugisha mwinshi