“11 Iramubwira iti”Sohoka uhagarare ku musozi imbere y’Uwiteka.” Uwo mwanya Uwiteka amucaho, maze umuyaga mwinshi wa serwakira uraza usatura imisozi, umenagurira ibitare imbere y’Uwiteka, ariko Uwiteka yari atari mu muyaga. Umuyaga ushize habaho igishyitsi cy’isi, ariko Uwiteka yari atari muri icyo gishyitsi.
12 Hanyuma y’igishyitsi hakurikiraho umuriro, ariko Uwiteka yari atari mu muriro. Hanyuma y’umuriro haza ijwi ryoroheje ry’ituza.”
(1 Abami 19:11-12)
Eliya urugero rwo kumva ijwi ry’Imana
Hari ibihinda nka serwakira, umutingito n’ibimeze nk’umuriro ntubyiteho, ahubwo urindire ijwi ryoroheje ry’ituza, wakire wicishije bugufi icyo rikubwira,kugirango umenye icyerekezo gishya.
Jean Jacques Karayenga