1.DUKENEYE IMIGEZI Y’AMAZI Y’UBUGINGO IDUDUBIZA
(UBUBYUTSE)
Benedata Yesu ashimwe ;Ndagirango tuganire gato kubijyanye n’ububyutse !nk’icyifuzo cy’Imana ;kandi ububyutse bukaba ni igisubizo cyakemura ibibazo byose uyu munsi isi ifite ;kandi Umwami Yesu ubwe yavuze ko Umuntu wese umwizera azahabwa Imigezi y,amazi y,Ubugingo idudubiza iva mu mutima we.
Yohana 7:37-39
Nuko ku munsi uheruka w’iyo minsi mikuru, ari wo munsi uruta iyindi, Yesu arahagarara avuga cyane ati “Umuntu nagira inyota aze aho ndi anywe Unyizera, imigezi y’amazi y’ubugingo izatemba iva mu nda ye, nk’uko ibyanditswe bivuga.
Ibyo yabivuze yerekeje ku Mwuka Wera, uwo abamwizera bendaga guhabwa, ariko ubwo Umwuka yari ataraza kuko Yesu yari atarahabwa ubwiza bwe.
Benedata ;mumfashe dutekereze kuri iri jambo :
-Umuntu nagira inyota aze kwa Yesu: Ese mubyukuri abantu bafite inyota yo gushaka ububyutse?
Icyo namenye nuko iyaba uko dushaka ubuzima bwo mu isi kandi tukabugeraho ariko nako twashakaga mumaso y’Imana twagombye kuba turi igisubizo cy’isi ya none.
(2ngoma 7:13-14;Yakob5:16-17).
Ububyutse ni Icyifuzo cy’Imana.
Ububyutse nicyo gisubizo Isi ikeneye
Ububyutse ni Isezerano Imana ijya isohoza (Yoweli 2:13)
N.B. Ntekerezako Imana idashobora kutuguranira Icyo tuyisabye ;Ese koko turashaka ububyutse?
Soma Luka 11:13. Nonese ko muzi muguha abana banyu Ibyiza kandi muri babi ,So wo mu ijuru ntazarushaho rwose guha Umwuka Wera abamumusabye?
2.UBUBYUTSE NIKI?
Billgram: Dore uko abona ububyutse :
Ububyutse ni Igihe abantu bakunze ijuru kuruta isi.
Ububyutse ni Igihe Imana isuye ubwoko bwayo kugeza kurwego banga icyaha bagakunda gukiranukira Imana no kuyikorera.
twuzuye Umwuka Wera n’urukundo rw’Imana ku buryo umunezero wacu usesekara kubandi.
3 .IBYO TWITIRANYA N’UBUBYUTSE
· Kugira ibihe byiza(Ibihe byiza bishobora kubaho ariko ntakwihana guhari )
· Kugira Umubare w’abayoboke benshi (Imana ikunda ubwiza kuruta ubwinshi)
· Kugira Inyubako nziza(Hari insengero nyinshi nziza ariko Imana itabamo)
· Gukora ibitangaza(Yesu yavuzeko tuzamenyera abantu ku mbuto zabo)
4.IBIMENYETSO BIGARAGAZA UBUBYUTSE
· Kwihana
· Abaguye barabyuka
· Abantu bakunda kwezwa
· Kubatizwa mu mu Umwuka Wera bavuga indimi nshya no kuzuzwa
· Kwiyegurira Imana
· Urukundo rutagira uburyarya
· Gukunda Ijambo ry’Imana
· Ivugabutumwa
· Gusenyera satani
4.NIRYARI DUKENEYE UBUBYUTSE
(2Tim3:1-9).
· I yo urukundo rwakonje (Nikimwe mubimenyetso by’imperuka)
· Iyo iby’isi byatwaye imitima y’abakristo(Ni ubusanzwe iwacu ni mu ijuru)
· Iyo twibera kuri TV kuruta kuba muri Bibiliya
· Iyo abantu bitabira ibitaramo kuruta amasengesho
· Iyo abantu batagikunda ubutumwa bwo kwihana
· Iyo Impano zazimye
5. KUKI DUKENEYE UBUBYUTSE (Ezek 37 :6-7)
· Kugirango Itorero ribe umunyu w’isi n’umucyo wi isi
· Dukeneye ububyutse kugirango tujye mu muhamagaro
· Dukore uko Imana ishaka
6 .NI BANDE BAKENEYE UBUBYUTSE
· Ububyutse bw’Umuntu umwe burashoboka (Luk 1 :48)
· Ububyutse bwo mu rugo (Iby 10 :1-48)
· Ububyutse ku bantu benshi (Ibyakozwe 2 :39)
7. IYO NTABUBYUTSE IMANA ITUBONA GUTE?
· Itubona nk’akazuyazi kandi duteye isesemi(Ibyah3:15-17)
· Itubona nk’impfubyi (Yoh 14:18)
· Itubona nk’amagufa yumye (Ezek37:6-7).
8. DUKORE IKI KUGIRANGO IMIGEZI Y’UBUGINGO ITUGEREHO
Inzira yo gushaka ububyutse ni ukwihana ;ntahantu nahamwe habaye ububyutse ngo abantu bareke kwihana ibyaha kandi byose bitangirana no kubigirira inyota ari nabyo bituma dukora amasengesho ajyanye no gusoma Ijambo ry’Imana.
Dukeneye kugira inyota yo gushaka mumaso h’ Imana kugirango ibihe byiza bibone uko biza bivuye ku Mwami Imana.
Past Uwambaje Emmanuel