Dufite andi mahirwe kubw’isano dufitanye na Yesu Kristu – Karera Rachel

Dufite andi mahirwe kubw’isano dufitanye na Yesu Kristu – Karera Rachel

2 Samweli 9:1-11

Inkuru ya Mefibosheti igaragaza uburyo Dawudi yibutse isezerano rye na Yonatani, inshuti ye magara. Dawudi amaze kugera ku butegetsi, yabajije niba hari usigaye mu muryango wa Sawuli ngo amugirire neza kubera Yonatani.

Bahise bamumenyesha ko hariho Mefibosheti, umwuzukuru wa Sawuli, ariko yaramugaye ibirenge.

Nubwo yabwiwe ibibazo bya Mefibosheti, Dawudi ntiyabihaye agaciro, ahubwo yamuhamagariye gusangira nawe ku meza y’ibwami.

Mefibosheti yari mu buzima bubi, i Rodebari, aho yari imfubyi, akennye, kandi afite ubumuga. Nyamara, kubera isano yari afitanye na se Yonatani, yahawe amahirwe yo kwicara ku meza y’umwami.

Natwe, kubera isano dufitanye na Yesu Kristo kubw’urupfu rwe, amaraso ye yaduhinduriye abana b’Imana. Nubwo twaba turi mu bihe bikomeye cyangwa duhanganye n’ibyaha, turacyafite andi mahirwe kubera Yesu Kristo.

Imana y’amahoro ifite umutima w’imbabazi. Nta bwo amateka cyangwa intege nke byacu bishobora gutuma itureka, ahubwo duhumurizwe ko dufite andi mahirwe kubera Kristo.

Yateguwe na Karera Rachel, ADEPR Bethfage/Rubavu/Gisenyi