Cungana n’uko Imana ikubona, naho abantu burya bakurebamo uko bari – Ev Ndayisenga Esron
2 Kor 6:9-10,18
[9]dutekerezwa ko turi abatamenyekana nyamara turi ibirangirire, dusa n’abagiye gupfa ariko dore turi bazima, dusa n’abahanwa ariko ntitwicwa,
[10]dusa n’abababara ariko twishima iteka, dusa n’abakene nyamara dutungisha benshi, dusa n’abatagira icyo bafite nyamara dufite byose.
[18]Kandi nzababera So,Namwe muzambere abahungu n’abakobwa,Ni ko Uwiteka Ushoborabyose avuga.”
1 Sam 24:18-19,21
[18]Aherako abwira Dawidi ati “Undushije gukiranuka kuko unyituye ineza, ariko jye nkakwitura inabi.
[19]Kandi uyu munsi weruye ineza ungirira kuko utanyishe, naho Uwiteka yantanze mu maboko yawe.
[21]Kandi rero nzi yuko utazabura kuba umwami, kandi ko ubwami bwa Isirayeli buzakomezwa mu kuboko kwawe.
Burya rero,umunyamahoro iyo akurebye akubonamo amahoro,ni ikinyuranyo ku wundi umeze ukundi na we ni ko akubona,ariko Icyampa Imana ikatwishimira.Iyo Imana ikwishimiye na ba bandi bagize uruhare mu kugukamuramo ibyiringiro bahindura amagambo kuko Imana iba igufasheho Ijambo.Urabona na Sawuli ngo arahanurira Dawidi ra! Natwe Sawuli wacu aduhanurire ibyiza,mu kazi,mu rugo,muri quartier,muri business,….
Amen
Umunsi Mwiza
Ev. Ndayisenga Esron