Byakomeye, byacitse, ibintu byahindutse, turashize/Past Kazura .B . Jules

*WITINYA, ARABITEGEKA*.

Byakomeye, byacitse, ibintu byahindutse, turashize.

Urusaku rwabaye rwinshi. induru zavuze ariko ndakubwiye ngo guma hamwe, witinya, ryama usinzire, Yesu arabitegeka.

Dore uko byabagendekeye maze ubishushanye n’ibi bihe turimo.
Mariko 4:35-41 Kuri uwo munsi bugorobye arababwira ati “Twambuke tujye hakurya.” Basiga abantu bamujyana mu bwato yahozemo, kandi hari n’andi mato hamwe na bwo. Nuko ishuheri y’umuyaga iraza, umuraba wisuka mu bwato bigeza aho bwenda kurengerwa.

Yari asinziriye aryamye ibwerekeza, yiseguye umusego.

Baramukangura baramubaza bati “Mwigisha, ntubyitayeho ko tugiye gupfa?”Akangutse acyaha umuyaga, abwira inyanja ati “Ceceka utuze.” Umuyaga uratuza, inyanja iratungana rwose.

Arababaza ati “Ni iki kibateye ubwoba? Ntimurizera?” Baratinya cyane baravugana bati “Mbega uyu ni muntu ki, utuma umuyaga n’inyanja bimwumvira?”

*KUKI NKUBWIRA NGO WITINYAKUKO YESU ARAHARI*

Bimwe mu bitubaho hari ubwo biba birenze ubushobozi bwacu n’ubuhanga bwacu.

Umurongo wa 37 utwereka neza uko uwo muyaga wari umeze. – Nuko ishuheri y’umuyaga iraza, mu gifaransa twakwita uwo muyaga « tourbillon », Mu rurimi rw ‘abagereki bavuga “seismos”, ariho haturuka ijambo séisme « umutingito ».

aha ntihavugwa umutingito w’isi, ahubwo ni ukwerekana uburyo uyu muyaga wari uteye ubwoba kandi ukarishye.

Imiraba yikubitaga ku bwato, ikenda kubushwanyaguza, amazi atangira kwinjira mu bwato.
Reba neza icyo ijambo rivuga kuri Yesu.
« Yesu yari aryamye inyuma mu bwato, yiseguye umusego, asinziriye. »

Mu mutuzo nta mpagarara, ibi biratangaje.

Abigishwa bari bumiwe. Ntibumva ko bishoboka gusinzira mu bihe bimeze bityo.

Ikindi batumva, ni ukobana Yesu ameze nkaho ubuzima bwabo butamuhangayikishije, kandi bari mu kaga.
Twibuke ko benshi mu bigishwa bari amahanga mu bigendanye n’amato ; inyanja no kuroba.

Niwo wari umwuga barazwe na ba se. Bazi neza umuyaga umeze utyo akaga ushobora gutera. Baraminuje mu kumenya ingorane zishobora gukurikira uwo muyaga uramutse udatuje.

Iyo baza kugira Radiyo cyangwa, telefoni cyangwa interineti muri icyo gihe, inkuru bari gukwirakwiza zari guca isi umugongo. Ubuhanga bize babonye ko bubaye ubusa ; amayeri ba sekuruza babigishije abashiranye, bamaze kugerageza byose bahindukirira Yesu.

Aha birashekeje kuko bari bazi neza ko Yesu yakuriye mu babaji. Bageze igihe bibuka ko usibye Imana yonyine, ubundi akabo kashobotse.

Bari baramubonye yirukana abadayimoni, akiza indwara, ariko bari bataramenya neza niba n’amazi cyangwa umuyaga (nature) niba nabyo ayifiteho ubutware.

Ntacyo bari bakiramira hari hasigaye aha Yesu, niwe wenyine batezeho amakiriro.

Ibinyeganyeza imitima byabaye byinshi, turaguma mu gakiza kuko Yesu ari muzima.
Bibiliya iratubwira ngo « Baramukangura baramubaza bati “Mwigisha, ntubyitayeho ko tugiye gupfa?”

UBU NTA WASOMA IBIRI MU MITIMA Y’ABANTU NGO ABIMENYE.

Buri mwigishwa mu bari kumwe na Yesu, yari afite impamvu ituma agira ubwoba kandi izwi nawe wenyine.

Imiryango yabo yari yasigaye hakurya y’inyanja ntawari azi ibiri kuba.
Natwe ubu turi kugerageza kuvugana no guhumurizanya, ariko ntitwamenya mu kuri ibiri guhangayikisha abantu.

Bamwe bati wabona mfuye ntashatse.
Abandi bati pfuye ntabyaye.
Abandi bati pfuye ntakujije abana banjye.
Abandi bati mfuye ntabonye umwuzukuru.
Abandi bati ndahombye nzishyura iki Banki.
Abandi bati, mbuze uko ndangiza amashuri yanjye,
inzu yanjye ntayujuje, n’ibindi byinshi…

Ibyo rero udashobora kuvuga kandi biguteye ubwoba, Yesu we arabizi. Imana yonyine ireba ibihishwe izi ibyo byose, kandi yiteguye kugukomeza hagati mu miraba yo muri ubu buzima.
Uku gutabaza kwabo reka tugufate nk’isengesho, ariko ritavuye mu kwizera guhamye ahubwo riturutse mu bwoba.
Yesu kuko umugambi yari abafiteho wari utaragera kw’iherezo kandi akaba yari kumwe nabo, yarabumviye arahaguruka.

39 « Akangutse acyaha umuyaga, abwira inyanja ati “Ceceka utuze.” Umuyaga uratuza, inyanja iratungana rwose. »

ibiriho byose byaremwe n’ijambo ry’Imana. Yaravuze biraba itegetse birakomera, n’ubu rero birayumvira. Inyanja yumvise ijwi ry’umuremyi ica bugufi.
Witinya rero.
Yesu abaza abigishwa be ati “Ni iki kibateye ubwoba?
Ntimurizera?”
Ni nko kubabwira ati « mwari gukomeza mukagashya bisanzwe, abaryama bakaryama. »
Mwere gupanika ndi kumwe namwe nkuko nabasezeranije, muhumure.
Ninko kuvuga ngo « Ntabwo nari nsinziye, nari ntuje, sinyobewe ko akaga kariho, ahubwo nuko byose mbitegeka, muhumure » Muri make Yesu yarababwiraga ngo « burya mugize kwizera namwe abashaka gusinzira mwari kwisinzirira, erega mwabasha no gusinzira hagati mu miraba y’iyi si »

Gusinzira mvuga hano si ukugona nkaho ibintu bitakureba.
Ni ugutuza, ugakora ibyo ushinzwe kandi usabwa gutunganya ariko ukagumana amahoro yawe no mu bihe bigoye »
Nta depression nta stress, nta mihangayiko « sinzira wiziguye kuko Uwiteka wenyine ariwe uguha kuba amahoro ».(Zaburi 4 :9)

Abigishwa babonye ibibaye baratangara, Baratinya cyane baravugana bati “Mbega uyu ni muntu ki, utuma umuyaga n’inyanja bimwumvira?”V41
Ntabwo bari bazi ko ibyaremwe byose ndetse n’ibidahumeka, Yesu abifiteho ubushobozi.
Yesu rero akwitayeho muri ibi bihe bikomeye. Dore uko ijambo rimuvuga «
Nuko rero nk’uko abana bahuje umubiri n’amaraso, ni ko na we ubwe yahuje ibyo na bo, kugira ngo urupfu rwe aruhinduze ubusa ufite ubutware bw’urupfu ari we Satani, abone uko abātūra abahoze mu bubata bwo gutinya urupfu mu kubaho kwabo kose.
Kandi rero tuzi yuko atari abamarayika yatabaye, keretse urubyaro rwa Aburahamu.
Ni cyo cyatumye yari akwiriye gushushanywa na bene Se kuri byose, ngo abe umutambyi mukuru w’imbabazi kandi ukiranuka mu by’Imana, abe n’impongano y’ibyaha by’abantu.

Kuko ubwo yababajwe no kugeragezwa ubwe, abasha no gutabara abageragezwa bose. “Abah 2:14-18
Yesu yumva imibabaro yawe, azi agahinda kawe n’ibiguhangayikishije kuruta bose kuko nawe yababajwe.
Yasezeranye ko atazagusiga.
Soma ijambo ry’Imana, Senga,
Tuza, ryama usinzire,
byose arabitegeka.
TUZA, RYAMA USINZINRE.
Amen
Pasteur Kazura B. Jules