Byabindi ubona Ko byanze niwe ubasha kubiduha – Ingabire Josephine
LUKA 7:10-15
Azura umwana w’umupfakazi
11 Bukeye ajya mu mudugudu witwa Nayini, abigishwa be n’abantu benshi bajyana na we.
12 Ageze hafi y’irembo ry’umudugudu ahura n’abikoreye ikiriba. Uwari wapfuye yari umwana w’ikinege, kandi nyina yari umupfakazi, abantu benshi bo muri uwo mudugudu bari bamuherekeje.
13 Umwami Yesu amubonye amugirira imbabazi aramubwira ati”Wirira.”
14 Yegera ikiriba agikoraho, abacyikoreye barahagarara. Ati”Muhungu, ndagutegetse byuka.”‘
15 Uwari upfuye arabaduka atangira kuvuga, Yesu amusubiza nyina.