Burya buri murimo wose ukoze hari aho ushobora kukurokora bikomeye – Ev. Ndayisenga Esron
1 Sam 14:45
[45]Ariko abantu babwira Sawuli bati “Mbese Yonatani yapfa kandi ari we wazaniye Isirayeli agakiza kangana gatyo? Biragatsindwa. Turahiye Uwiteka uhoraho, ntihazagira agasatsi na kamwe ko ku mutwe we gapfuka ngo kagwe hasi, kuko uyu munsi yakoranye n’Imana.” Uko ni ko abantu bakijije Yonatani, ntiyapfa.
Est 4:14
[14]kuko niwicecekera rwose muri iki gihe, nta kizabuza Abayuda gutabarwa bakoroherwa biturutse ku bandi, ariko wowe n’ab’inzu ya so bazarimbuka. Ahari aho icyakwimitse ngo ube umwamikazi, ni ukugira ngo ugire akamaro mu gihe gisa n’iki.”
Ibyakozw 9:36-37,39-40
[36]Kandi i Yopa hari umugore w’umwigishwa witwaga Tabita, risobanurwa ngo “Doruka”. Uwo mugore yagiraga imirimo myiza myinshi n’ubuntu bwinshi.
[37]Muri iyo minsi ararwara arapfa, bamaze kumwuhagira bamushyira mu cyumba cyo hejuru.
[39]Petero arahaguruka, ajyana na bo. Asohoyeyo bamujyana muri icyo cyumba cyo hejuru, abapfakazi bose bahagarara iruhande rwe barira, berekana amakanzu n’imyenda Doruka yababoheye akiriho.
[40]Petero abaheza bose, arapfukama arasenga, ahindukirira intumbi ati “Tabita, haguruka.” Arambura amaso, abonye Petero arabyuka aricara.
Nshuti, Nagasani aribuka. Ushobora gukora ikintu ndetse ukibagirwa ko wagikoze ariko Imana yo ntijya yibagirwa.Ibyo dukora byose ibigarura byabaye ibindi.
Nkwifurije kubitsa ahataba udukoko twakwangiriza ubutunzi bwawe.
Ev. Ndayisenga Esron