amasomo 9 twakwigira ku gitangaza cyo ku nyanja itukura
Mu gihe duhuye n’inzitizi mu mibereho yacu tukisanga mu buzima bugoye aho umuntu abona ko nta nzira, tujye tuzirikana ko n’ubwoko bw’Imana bwa Isirayeli bwigeze kwisanga mu gihe nk’icyo igihe bari bageze ku nyanja itukura ingabo za Farawo zibatuze Kandi nta nzira bari kubona imbere.
Mu gihe isi ihanye n’icyorezo cya Covid19, abizera Imana hari amasomo twakwigira ku bisirayeli nyuma y’igitangaza cyo ku nyanja itukura.
Ijambo ry’Imana ni iry’iteka ryose ntabwo rijya rita agaciro, igihe cyose turikuramo amasomo yadufasha mu mibereho yacu ya buri munsi.
Ubuzima abatubanjirije babayemo nkuko tubisoma mu byanditswe byera burimo amasomo menshi yadufasha muri iki kinyejana cya 21 kigoye abatuye isi.
Turebye muri iyi minsi turimo ni ayahe masomo twakura ku buzima bwa Mose n’Abirayeli ubwo bisangaga nta byiringiro byo kubaho imbere y’inyanja itukura, inyuma ari ingabo za Farawo impande zose ari imisozi.
1. Imana izi icyo iri gukora.
Kuva: 13: 18 “Ahubwo Imana ibagendesha ibizigu ibacisha mu nzira inyura mu butayu ikajya ku nyanja itukura”. Nubwo akenshi imikorere y’Imana iba itandukanye n’ubushake bw’umwana w’umuntu ndetse akenshi akaba atabyumva ntibibuza Imana gukora ibyo yagambiriye kuko yo iba ibona umusaruro uri nyuma y’icyo iri gukora.
2. Imana iyobora inzira zacu.
Kuva: 13: 21 “Uwiteka kumanywa yabagendaga imbere ari mu nkingi y’igicu ngo abayobore nijoro yabagendaga imbere ari mu nkingi y’umuriro ngo abamurikire babone uko bagenda ku manywa na nijoro.” Imana ntiyakwemera ko tugenda twenyine. Inkingi y’umuriro n’igicu yasimbuwe n’ijambo ry’Imana n’Umwuka Wera. Biduha ubwenge bwo kumenya inzira tunyuramo.
3. Imana ifite ubushobozi bwo guhindura imitima y’abami ku bwacu.
Kuva: 14: 4 “Nanjye ndanangira umutima wa Farawo abakurikire. Nziheshereza icyubahiro kuri Farawo no ku ngabo ze zose Abanyegiputa bamenye yuko ndi Uwiteka.” Imana ifite ibintu byose mu biganza byayo. Ishobora guhindura ibiri kuba ndetse n’imitima y’abakomeye ku bwacu.
4. Igihe tubona inzitizi imbere yacu Imana yo ibona amahirwe mashya.
Kuva: 14: 10 “Farawo abatuze, Abisirayeli bubura amaso babona Abanyegiputa bahuruye inyuma yabo baratinya cyane. Abisirayeli batakira Uwiteka.” Ibintu byasaga n’ibyarangiye Abanyegiputa babahezeho, ariko Imana yari igifite umugambi. Imana irihariye.
5. Dufite guhitamo kureba ku bibazo cyangwa kugirira Imana icyizere.
Kuva: 14: 14 “Uwiteka ari bubarwanirire, namwe mwicecekere.” Abisirayeli bari bafite ubwoba no gushidikanya ndetse babona urupfu imbere yabo, ariko Imana ntiyabyitaho ibasaba kuyumvira bagakora ibyo ibategetse.
6. Amasengesho ni ingenzi ariko hari ubwo Imana ivuga
ko ari “igihe cyo gukora”.
Kuva: 14: 15 “Uwiteka abwira Mose ati ni iki gitumye untakira? Bwira Abisirayeli bakomeze bagende.” Hari igihe twisanga ahantu hakomeye ariko Imana ikatwereka ibyemezo byiza twafata mu gihe gikwiye.
7. Imana ikora iby’imbaraga ariko irabanza ikareba kumvira kwacu.
Kuva: 14: 16 “Nawe umanike inkoni yawe, urambure ukuboko hejuru y’inyanja uyagabanye Abisirayeli bace mu nyanja hagati nko kubutaka.” Ntabwo ari Imana yonyine yagabanyije inyanja ahubwo yabwiye Mose ngo agabanye inyanja agendeye ku itegeko ry’Imana. Imana yababwiye kwambukira ahumutse byabasabye gutegereza kugirango humuke. Ntabwo wategereza udafite kumvira muri wowe, kuko hari abari kwambuka hakiri ibyondo.
8. Ntabwo turi twenyine Imana iri hagati yacu n’abanzi bacu n’abanzi bacu.
Kuva: 14: 19 “Marayika w’Imana wajyaga imbere y’ingabo z’Abisirayeli arahava ajya inyuma yabo, na ya nkingi y’igicu iva imbere yabo ihagarara inyuma yabo.” Imana yohereza Abamarayika bayo kuturwanirira no kuturinda. Igihe cyose dukwiye kugirira Imana icyizere cyuzuye.
9. Imana yacu ni Imana y’ibitangaza.
Kuva: 14: 31 “Abisirayeli babona ibikomeye Uwiteka yakoresheje imbaraga ze ku Banyegiputa ubwo bwoko butinya Uwiteka kandi bizera Uwiteka n’umugaragu we Mose.”
Iyo Mana yagabanyije inyanja itukura ubwoko bwayo bukambukira ahumutse, ikongera ikagarura amazi Abanyegiputa bakarengerwa niyo twiringiye. Iri mu ruhande rwacu muri iyi minsi igoye. Uko yari iri n’uyu munsi niko iri, uko yakoraga n’uyu munsi niko igikora kandi niko izahora iteka ryose. Tuyigirire icyizere.
infochretienne.com