Amasengesho wisanzuramo – Bishop Dr. Fidele Masengo

Amasengesho wisanzuramo – Bishop Dr. Fidele Masengo,

Matayo 6:6 –

Wehoho nusenga ujye winjira mu nzu ubanze ukinge urugi, uhereko usenge So mwihereranye. Nuko So ureba ibyiherereye azakugororera.

Bavandimwe muri Kristo Yesu, Mwaramutse!

Nongeye gufata umwanya ntekereza ku masengesho umuntu akora wenyine (_personal prayers_) n’ayo akora kuberako arikumwe n’abandi (_corporate prayers_).

Nasanze nabigereranya no kurya.

Ubundi umuntu ashobora kurya ari wenyine cg agasangira n’abandi. Icyo gusangira n’abandi bimara n’ugutera umuntu appetit gusa. Ubundi kd gusangira n’abandi bisaba abantu kugira discipline.

No gusenga niko bimeze. Amasengesho umuntu asenganye n’abandi amufasha gusa kugendera kuri gahunda y’itsinda basenganye. Byanatera _courage_ yo gusenga mu gihe abo barikumwe basenga cyane.

Ariko ikigira agaciro n’amasengesho buri wese mu bagize itsinda akora,  n’uburyo umutima we yawuteguye gusenga. Ubundi abaryi beza bazi ko kwisangiza biha umuntu kwisanzura. Ni ko bimeze no gusenga wenyine, bigufasha kwisanzura imbere y’Imana, uyibwira ibiri ku mutima utikanga abandi, usenga uhagaze wananirwa ugasenga uryamye, ugenda, usenga uvuga amagambo yumvikana ugahindura ukavuga mu ndimi, ukavugisha amarira….byaba ngombwa ugatunga Imana urutoki!

Ngutuye amasengesho yawe yihariye!

Ngusigiye uwo mukoro.

VA mu bantu. Umuririmbyi ati “muze mwenyine twihererane kd munsange ahantu hatarabantu….”

Mugire umunsi mwiza !

Umwigisha: Bishop Dr. Fidele Masengo,

 THE CITYLIGHT FOURSQUARE CHURCH