Amakuru akuvugwaho ni ayahe? – Ev. NDAGIJIMANA Vincent

Amahoro amahoro bene data dusangiye Ubuntu no gucungurwa n’amaraso ya Yesu Kristo.

Tugiye kuganira ijambo rifite intego igira iti: Amakuru akuvugwaho ni ayahe?

Abantu bagenda bavugwaho amakuru atandukanye,Hari abavugwaho amakuru meza ,hakaba n’abavugwaho  amakuru mabi,abantu bashobora kugutangaho amakuru mabi ijuru rigufiteho amakuru meza, dusome

Luka 16:1-2

1.Kandi abwira abigishwa be ati “Hariho umutunzi wari ufite igisonga cye, bakimuregaho ko cyaya ibintu bye.

2.Aragihamagara arakibwira ati ‘Ibyo nkumvaho ni ibiki? Murikira ibyo nakubikije kuko utagikwiriye kuba igisonga cyanjye.

Reka turebe abantu bagiye bavugwaho amakuru meza nka Tabita, coloneriyo,Danieli n’abandi.

 Danieli 5:14

14.Numvise bakuvuga ko umwuka w’imana ari muri wowe, kandi ko umucyo no kwitegereza n’ubwenge bwiza bikubonekaho.

Tuvuze abantu abantu benshi bavuzweho amakuru meza ariko tuvuge gato kuri uyu Danieli ngo inkuru zezageze ku mwami  ati numvise bakuvugaho ko Umwuka w’Imana ,umucyo ,kwitegereza n’ubwenge bwiza bikubonekaho.

Amakuru meza yagiye avugwa kubantu bagendanaga n’Imana  bafite  imitima itunganye  kdi n’uyu munsi Hari amakuru atandukanye yacu yumvikana ku Mana ndetse no ku bantu.

Nk’igi gisonga  shebuja yumvise bakivugaho amakuru mabi aragihamagara arakibaza ati into nkumvaho ni ibiki?

 Nonese wowe cg njyewe ibituvugwaho ni ibiki?

Yosefu mukapotifari yamutanzeho amakuru mabi ndetse bituma ajya mu nzu y’imbohe ariko ijuru ryari rigufiteho amakuru meza.

1Samuel 3:20

Hatubwira ukuntu abantu Bose bari baramenye ko Samuel yarundukiye mu buhanuzi

 Hari umuririmbyi waririmbye  ngo byaramenyekanye , ese uyu munsi wowe ibyawe byamenyekanye bite?

Dusomye mu gitabo cya 1Samuel tuhasanga abantu bamenyekanyeho amakuru mabi kandi byari ukuri.

1 Samuel 2:23-24

23.Arababaza ati “Ni iki gituma mukora bene ibyo? Kuko njya numva abantu bose bambwira ingeso zanyu mbi.

24.Reka bana banjye, ibyo numva bavuga si byiza, muracumuza ubwoko bw’Uwiteka.

Umutambyi  Eli abahungu  be baraguye batangira kujya bakora ibintu bibi  cyanee bagera naho babikorera  mu nzu y’Imana badafite gutinya Imana cg abantu Eli ntiyahise abimenya kuko yari ashaje cyanee atakibasha kugenzura byose ariko aho abimenyeye arababaza ati numva babavugaho ingeso mbi ati none n’iki gituma mukora bene ibyo? Ese uyu wowe ibyo ukora n’iki kigutera kubikora ?

Burya inkuru zikuvugwaho zituma abantu  bagira uruhande bagushyiramo.

Ese uyu munsi inkuru zikuvugwaho zituma abantu bifuza kukwiyegereza cg bifuza kuguhunga ngo bitabicira ubuhamya?

Ese inkuru zikuvugwaho muri iki gihe zituma abantu bagukunda cg bakwanga?

Ese inkuru zikuvugwaho muri iyiminsi zituma abantu bahimbaza Imana kubwawe cg zituma izina ry’Imana ritukwa mu bapagani  ku bwawe?

Galatiya 1:13,23-24

Mwumvise ingeso zanjye nari mfite kera ngikurikiza idini y’Abayuda, yuko nari nkabije kurenganya Itorero ry’Imana no kuririmbura.

23.keretse kumva gusa abamvugaga bati “Uwaturenganyaga kera noneho arigisha iby’idini yarimburaga kera”,

24.nuko ibyo bigatuma bahimbaza Imana ku bwanjye.

Sawuli wahindutse Pawulo abantu babanje kumwumva ko ari ikirangirire kirimbura abavuga izina rya Yesu ariko nyuma yo kumurikirwa n’ umucyo ,abatari baramubonye bamwumvaga ndetse nabari bamuzi  bamubonaga ,abandi bakamwumva ngo bituma bahimbaza  Imana kubwe kuko amakuru ye  yo hanyuma yari ikinyurango cy’aya mbere bikagaragaza ko yahindutse rwose.

 None uyu munsi twebwe abatwumvaga kera tutarakizwa n’abari batuzi  uyu munsi nyuma yo guhura na Yesu kwacu bituma bahimbaza Imana kubwacu cg bituma izina  ry’Imana ritukwa kubwacu?

Mwene data ndakwifuriza gufata umwanzuro wo guhidura  imyitwarire kuko uko witwara Hari inkuru  zawe zumvukana Aho uzi naho utazi kdi nta cyo hari icyo wakora ngo inkuru zawe zumvikane neza niwowe wenyine wo gufata umwanzuro nyuma yo kumva iri Jambo Imana iguhe umugisha.

Ev. NDAGIJIMANA Vincent