Amahoro amahoro bene data dusangiye Ubuntu no gucungurwa n’amaraso ya Yesu Kristo.
Tugiye kuganira ijambo rifite intego igira iti: Amakuru akuvugwaho ni ayahe?
Abantu bagenda bavugwaho amakuru atandukanye,Hari abavugwaho amakuru meza ,hakaba n’abavugwaho amakuru mabi,abantu bashobora kugutangaho amakuru mabi ijuru rigufiteho amakuru meza, dusome
Luka 16:1-2
1.Kandi abwira abigishwa be ati “Hariho umutunzi wari ufite igisonga cye, bakimuregaho ko cyaya ibintu bye.
2.Aragihamagara arakibwira ati ‘Ibyo nkumvaho ni ibiki? Murikira ibyo nakubikije kuko utagikwiriye kuba igisonga cyanjye.
Reka turebe abantu bagiye bavugwaho amakuru meza nka Tabita, coloneriyo,Danieli n’abandi.
Danieli 5:14
14.Numvise bakuvuga ko umwuka w’imana ari muri wowe, kandi ko umucyo no kwitegereza n’ubwenge bwiza bikubonekaho.
Tuvuze abantu abantu benshi bavuzweho amakuru meza ariko tuvuge gato kuri uyu Danieli ngo inkuru zezageze ku mwami ati numvise bakuvugaho ko Umwuka w’Imana ,umucyo ,kwitegereza n’ubwenge bwiza bikubonekaho.
Amakuru meza yagiye avugwa kubantu bagendanaga n’Imana bafite imitima itunganye kdi n’uyu munsi Hari amakuru atandukanye yacu yumvikana ku Mana ndetse no ku bantu.
Nk’igi gisonga shebuja yumvise bakivugaho amakuru mabi aragihamagara arakibaza ati into nkumvaho ni ibiki?
Nonese wowe cg njyewe ibituvugwaho ni ibiki?
Yosefu mukapotifari yamutanzeho amakuru mabi ndetse bituma ajya mu nzu y’imbohe ariko ijuru ryari rigufiteho amakuru meza.
1Samuel 3:20
Hatubwira ukuntu abantu Bose bari baramenye ko Samuel yarundukiye mu buhanuzi
Hari umuririmbyi waririmbye ngo byaramenyekanye , ese uyu munsi wowe ibyawe byamenyekanye bite?
Dusomye mu gitabo cya 1Samuel tuhasanga abantu bamenyekanyeho amakuru mabi kandi byari ukuri.
1 Samuel 2:23-24
23.Arababaza ati “Ni iki gituma mukora bene ibyo? Kuko njya numva abantu bose bambwira ingeso zanyu mbi.
24.Reka bana banjye, ibyo numva bavuga si byiza, muracumuza ubwoko bw’Uwiteka.
Umutambyi Eli abahungu be baraguye batangira kujya bakora ibintu bibi cyanee bagera naho babikorera mu nzu y’Imana badafite gutinya Imana cg abantu Eli ntiyahise abimenya kuko yari ashaje cyanee atakibasha kugenzura byose ariko aho abimenyeye arababaza ati numva babavugaho ingeso mbi ati none n’iki gituma mukora bene ibyo? Ese uyu wowe ibyo ukora n’iki kigutera kubikora ?
Burya inkuru zikuvugwaho zituma abantu bagira uruhande bagushyiramo.
Ese uyu munsi inkuru zikuvugwaho zituma abantu bifuza kukwiyegereza cg bifuza kuguhunga ngo bitabicira ubuhamya?
Ese inkuru zikuvugwaho muri iki gihe zituma abantu bagukunda cg bakwanga?
Ese inkuru zikuvugwaho muri iyiminsi zituma abantu bahimbaza Imana kubwawe cg zituma izina ry’Imana ritukwa mu bapagani ku bwawe?
Galatiya 1:13,23-24
Mwumvise ingeso zanjye nari mfite kera ngikurikiza idini y’Abayuda, yuko nari nkabije kurenganya Itorero ry’Imana no kuririmbura.
23.keretse kumva gusa abamvugaga bati “Uwaturenganyaga kera noneho arigisha iby’idini yarimburaga kera”,
24.nuko ibyo bigatuma bahimbaza Imana ku bwanjye.
Sawuli wahindutse Pawulo abantu babanje kumwumva ko ari ikirangirire kirimbura abavuga izina rya Yesu ariko nyuma yo kumurikirwa n’ umucyo ,abatari baramubonye bamwumvaga ndetse nabari bamuzi bamubonaga ,abandi bakamwumva ngo bituma bahimbaza Imana kubwe kuko amakuru ye yo hanyuma yari ikinyurango cy’aya mbere bikagaragaza ko yahindutse rwose.
None uyu munsi twebwe abatwumvaga kera tutarakizwa n’abari batuzi uyu munsi nyuma yo guhura na Yesu kwacu bituma bahimbaza Imana kubwacu cg bituma izina ry’Imana ritukwa kubwacu?
Mwene data ndakwifuriza gufata umwanzuro wo guhidura imyitwarire kuko uko witwara Hari inkuru zawe zumvukana Aho uzi naho utazi kdi nta cyo hari icyo wakora ngo inkuru zawe zumvikane neza niwowe wenyine wo gufata umwanzuro nyuma yo kumva iri Jambo Imana iguhe umugisha.
Ev. NDAGIJIMANA Vincent