Amahoro (Ijambo rya Yesu rihagije muri situation zose)
Yohana 14:27
“Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye. Icyakora simbaha nk’uko ab’isi batanga. Imitima yanyu ntihagarare kandi ntitinye.
Zaburi 16: 8- 9
Nashyize Uwiteka imbere yanjye iteka, Kuko ari iburyo bwanjye sinzanyeganyezwa. Ni cyo gituma umutima wanjye unezerwa, Ubwiza bwanjye bukishima, Kandi n’umubiri wanjye uzagira amahoro.
Mbese amahoro n’iki?
* Bamwe bavuga ko ari imbuto y’Umwuka Wera
* Twayagereranya n’ituze. Abantu bajya bagira ibihe bakenera kuruhuka bakajya ahantu hatuje.. Ibyo bizana amahoro
Mbese amahoro azanwa n’iki
_ Iyo ibintu uri gukora biri kugenda neza, yaba business, mu muryango, mu kazi runaka se
_ Iyo ufite umutekano bituma ugira amahoro
_ Ihumure rızana amahoro ndetse n’amahoro abasha gutera umunezero
_ Urukundo. Abantu bakenera gukunda gukundwa.
Ibi byose iyo bidahari imfatiro z’amahoro y’isi aradandabirana.
Isi itanga ite bitandukanye nuko Yesu atanga?
Isi twayigereranya n’abantu, ahantu, ibintu
_ Iyo wujuje ibisabwa mubyo isi igenderaho binyuze mu nzira mbi cyangwa nziza
_ Isi itanga yizigamye, dore ko idafite byose bihagije buri wese kuko itazi byose.
Ariko Yesu atanga bitandukanye n’isi
_ Kuko azi byose, afite byose, ahaza bose, yanesheje isi, byose biri munsi y’ibirenge bye
Hari ingero za situation zitandukanye twabona….
* Paul ari mu rugendo ndetse n’abandi bajya I Roma yahawe ijambo ry’impamba ko azagerayo (Ibyakozwe n’intumwa 27:22-26 ; 23:11)
*Umugore wamaze igihe arwaye, Yesu arambwira ati Mwana wanjye kwizera kwawe kuragukijije. (Luka 8:43)
* Ikirema cyajyanywe kuri Kristo muri Matayo 9, amaze gukira Kristo arambwira ati Humura ibyaha byawe urabibabariwe
Dusabwa iki?
_ Kwizera kuko Kristo imigambi afite kuri twe ni amahoro si ibibi
_ Gushyira Uwiteka imbere tukamwiringira
_ Gushikamiza imitima yacu kuri Yesu (Ugushikamijeho umutima uzamurinda abe amahoro masa, kuko akwiringiye.
Yesaya 26:3)
_ Kuko atanga binyuranye nuko isi itanga.
Ev. Eunice Tugirimana