Abarwayi Nibo Bakeneye Muganga – Nshimiye Steven
Turasoma !
Ubutumwa bwiza bwanditswe na Luka 5:1-39
Igihe kimwe, abantu bari bateze Yesu amatwi, ubwo yari ahagaze iruhande rw’ikiyaga cya Genesareti* yigisha ijambo ry’Imana, maze batangira kumubyiganiraho.
Nuko abona amato abiri ari ku nkombe z’icyo kiyaga, ariko abarobyi bari bayavuyemo boza inshundura zabo.
Yurira bumwe muri ubwo bwato, bukaba bwari ubwa Simoni, amusaba gutwara ubwo bwato akabwigiza hirya ho gato ngo buve ku nkombe.
Hanyuma yicara muri ubwo bwato atangira kwigisha abantu. Amaze kubigisha, abwira Simoni ati:
“Nimwigire ahari amazi maremare maze mumanurire inshundura zanyu mu mazi mufate amafi.”
Ariko Simoni aramusubiza ati:
Mwigisha, bwadukereyeho turoba kandi dukora cyane, ntitwagira icyo dufata.
Ariko kuko ubimbwiye, reka nzimanuriremo.”
Bazimanuriyemo bafata amafi menshi cyane, ku buryo n’inshundura zabo zatangiye gucika. Nuko bahamagara bagenzi babo bari mu bundi bwato ngo baze babafashe.
Baraza maze buzuza ayo mato yombi, ku buryo yatangiye kurengerwa n’amazi. Simoni Petero abibonye apfukama imbere ya Yesu aramubwira ati: “Sinkwiriye kuba hafi yawe, kuko ndi umunyabyaha.”
Ayo mafi bari bamaze gufata yatumye Simoni n’abo bari kumwe bose batangara cyane, kandi Yakobo na Yohana, abahungu ba Zebedayo bafatanyaga na Simoni, na bo baratangaye cyane. Ariko Yesu abwira Simoni ati:
“Humura, kuko uhereye ubu uzajya uroba abantu.”
Nuko basubiza amato yabo ku nkombe, basiga byose baramukurikira.
Ikindi gihe, ubwo yari muri umwe mu mijyi yaho, haje umugabo wari urwaye ibibembe byinshi. Abonye Yesu aramupfukamira, aramwinginga ati:
“Mwami, ubishatse ushobora kunkiza.”
Nuko arambura ukuboko amukoraho, aramubwira ati: “Ndabishaka. Kira.” Ako kanya ibibembe yari arwaye birakira.
Ategeka uwo mugabo kutagira uwo abibwira, ahubwo aramubwira ati: “Genda wiyereke abatambyi kandi utange ituro ryategetswe na Mose, kugira ngo na bo bibonere ko wakize.”
Ariko inkuru ivuga ibye irushaho gukwirakwira ahantu hose, kandi abantu benshi bahuriraga hamwe kugira ngo bamutege amatwi, abakize n’indwara zabo.
Icyakora yakundaga kujya ahantu hadatuwe kugira ngo asenge.
Nanone igihe kimwe ubwo yigishaga abantu, Abafarisayo n’abigishamategeko bari baturutse mu midugudu yose y’i Galilaya,
na bo bari bicaye aho, kandi imbaraga za Yehova zari kuri we kugira ngo akize abantu.
Nuko haza abantu bahetse umugabo wamugaye uryamye ku buriri, maze bashakisha uko bamwinjiza ngo bamurambike imbere ya Yesu.
Babuze uko bamwinjiza bitewe n’abantu benshi, burira hejuru ku gisenge maze bamunyuza mu mategura akiryamye ku buriri bwe, bamumanurira mu bantu bari imbere ya Yesu. Abonye ukwizera kwabo aravuga ati: “Wa mugabo we, ibyaha byawe urabibabariwe.”
Abanditsi n’Abafarisayo babibonye barabwirana bati: “Uyu muntu utuka Imana ni muntu ki? Ni nde wundi ushobora kubabarira abantu ibyaha, uretse Imana yonyine?”
Ariko Yesu amenye ibyo batekereza, arababaza ati: “Kuki mutekereza mutyo? None se, ari ukuvuga ngo: ‘ibyaha byawe urabibabariwe,’ cyangwa ngo: ‘haguruka ugende,’ icyoroshye ni ikihe?
Ariko reka mbereke ko Umwana w’umuntu afite ububasha mu isi bwo kubabarira abantu ibyaha.
Nuko Yesu abwira uwo muntu waremaye ati Haguruka ufate uburiri bwawe utahe.” Ako kanya ahaguruka bose babireba afata bwa buriri yajyaga aryamaho, ataha asingiza Imana.
Hanyuma bose baratangara cyane, batangira gusingiza Imana kandi bagira ubwoba bwinshi, baravuga bati: “Uyu munsi twabonye ibintu bidasanzwe!”
Ibyo birangiye, arasohoka yitegereza umusoresha witwaga Lewi yicaye mu biro by’imisoro, aramubwira ati: “Nkurikira ube umwigishwa wanjye. Nuko asiga byose, arahaguruka aramukurikira.
Nanone Lewi ategura ibirori bikomeye byo kumwakira iwe, kandi hari abasoresha benshi n’abandi bantu bari bicaranye na we basangira.
Abafarisayo n’abanditsi babibonye, bitotombera abigishwa be bavuga bati: “Kuki musangira n’abasoresha n’abanyabyaha ibyokurya n’ibyokunywa?”
Yesu arabasubiza ati: “Abazima si bo bakeneye umuganga, ahubwo abarwayi ni bo bamukeneye. Sinazanywe no guhamagara abakiranutsi, ahubwo nazanywe no guhamagara abanyabyaha kugira ngo bihane.”
Baramubwira bati:
Abigishwa ba Yohana bigomwa kurya kenshi kandi bagasenga binginga. Abigishwa b’Abafarisayo na bo ni uko. Ariko abigishwa bawe bo bararya kandi bakanywa.”
Yesu arabasubiza ati: “Ntimushobora gutegeka inshuti z’umukwe kwigomwa kurya igihe cyose umukwe akiri kumwe na zo.
Icyakora, igihe kizagera maze umukwe azikurwemo. Icyo gihe ni bwo zizigomwa kurya.”
Akomeza abacira umugani ati: “Nta wukata igitambaro ku mwenda mushya ngo agitere ku mwenda ushaje, kuko iyo abikoze igitambaro gishya kirawuca, kandi igitambaro cyo ku mwenda mushya ntikijya ku mwenda ushaje ngo bimere kimwe.
Nanone kandi, nta wushyira divayi nshya mu dufuka tw’uruhu dushaje, kuko abikoze iyo divayi nshya yaturitsa utwo dufuka maze ikameneka, n’utwo dufuka tukangirika.
Ahubwo divayi nshya igomba gushyirwa mu dufuka tw’uruhu dushya. Nta muntu wanyoye divayi imaze igihe, wifuza kunywa divayi nshya, kuko avuga ati: ‘Imaze igihe ni yo nziza.’”
INCAMAKE
Simon ati ubwo ari wowe ubivuze :
Reka twongere tumanuriremo incundura
Bigaragara ko simon yari ananiwe kdi yaciwe integer nuko umunsi urangiye ntamafi babonye ariko yongera kumanuriramo incundura kubwo kwizera yesu !
bigaragara ko yaramufiteho amakuru ko ashoboye!
Simon abonye amafi abonetse kdi menshi Uwo munsi Simon Petero yasobanukiwe uwo bari hamwe aramupfukamira ati mwami ndi umunyabyaha sinkwiriye kuba hafi yawe!
Ariko Yesu aramwitegereza aramubwira ati HUMURA kuva uyu munsi ubaye umurobyi w’abantu ( Impano ikomeye cyane)
Hanyuma ikindi gihe haza umugabo urwaye ibibembe apfukamira Yesu ati mwami ubishatse wankiza! Bigaraga ko yaramufiteho amakuru nawe ko yesu ashoboye nicyo kizere yarafite ati ubishatse wankiza!
Yesu nawe yaramukijije
Ibi bitangaza rero byakwirakwiriye ahantu hose maze abantu baza benshi aho yesu ari bazanywe no gutega amatwi no gukira indwara ! yesu yakoze ibikomeye icyo gihe abantu baratangara .
Hanyuma ngo igihe cyo gusenga kwe yakundaga kujya ahadatuwe yarihereraga aribyo dukwiriye gukuraho isomo ryo kumenya igihe cyo kwiherera tugasuka amaganya yacu imbere y;uwiteka tukamusaba , tukamushima ibyiza aba yadukoreye kandi tukagira nibihe duteraniramo na benedata !
Aha tubwirwa ko kandi haje umugabo ahetswe mburiri abamuzanye basanze hari abantu benshi bigira inama yo kurira inzu maze bamumanurira mumategura bamugeza imbere ya Yesu ,
Maze yesu abonye kwizera kwabo amukiza ibyaha bye arababarirwa ! hallelujah
Abafarisayo n’abanditsi babibonye bati uyu utuka imana ninde avuga ko ababariye abantu nkawe?
Yesu yibwira ibibarimo maze abereka ko atababarira gusa ahubwo akiza , niko kubwira wamugabo ati haguruka ufate uburiri bwawe utahe!!
Umugabo arahaguruka aragenda ariko asingiza imana ko akijijwe ubumuga yaramaranye igihe!
Nibwo abanditsi nabafarisayo bagize ubwoba nabo batangira gusingiza imana!
Ikindi gihe uwitwa LEWI wari umusoresha Yesu yaramubwiye ati nkurikira , nuko LEWI ategura umunsi mukuro wo kwakira Yesu nabo yarari hamwe nabo mugihe basangiraga barya banywa ntabwo byashimishije abanditsi nabafarisayo kuko babafataga nkabanyabyaha ariko Yesu arababwira ati :
Abazima sibo bakeneye muganga
Akomeza kubacira nindi migani myinshi ababwira ko akwiriye kuba hafi y’abanyabayaha kugirango bihane bakizwe kuruta kuba hamwe nabakiranutsi.
Bene data rero
Iyi mirimo itandukanye yesu yakoze itwereka gukomera kdi idusigira isomo ko kumumenya ukamwizera akora! Numenya kdi ukumvira ukizera imana yawe byose birashoboka! abakiranutsi bakwiye kuba hafi yabanyabyaha kugirango babafashe kubona inzira yagakiza !
Uwiteka abe muri mwe!
Umwigisha: Ev Nshimiye Steven