*ABANA B’IMANA NYAKURI/ PAST GATANAZI JUSTIN

ABANA B’IMANA NYAKURI

Yohana 8:38
Jyeweho ibyo nabonanye Data ni byo mvuga, kandi namwe ni uko, ibyo mwumvanye so ni byo mukora.”

Mu buzima bwacu bwa buri munsi hajya habaho kwibeshya, ikintu umuntu akagiha izina ritari iryacyo, umuntu akanyura mu nzira atari akwiriye kunyuramo ndetse agakora n’ibyo atari akwiriye gukora . Iyo habayeho kumenya ukuri , umuntu aravuga ngo yoooo nari nibeshye .

Ibi hari igihe bishobora kuzana n’ingaruka nyinshi mu buzima bwa muntu .
Maze gutekereza kuri ibi nifuje ko twaganira kuri iri
Ijambo ,“

Abana b’Imana nyakuri “ bivuze ngo hari n’abana b’Imana batari nyakuri” wowe wa uri muri bande ?

Ibyo turi tugiye kwibandaho

1) Kuba umwana w’Imana no kwibeshya ko uri we.

2) Itandukaniro riri hagati yo kuba umwana w’Imana nyakuri n’uw’ibinyoma

3) Ibyiza byo kuba umwana w’Imana nyakuri n’ingorane zo kuba Umwana w’Imana w’ibinyoma .

I) KUBA UMWANA W’IMANA NO KWIBESHYA KO URI WE

Yohana 1: 12-13, hatubwira ko umuntu aba umwana w’Imana iyo yemeye gukingura umutima we agaha Yesu ikaze mu buzima bwe cyangwa iyo yemeye Yesu akamwizera. Ijambo ry’Imana ritubwira ko iyo umuntu akoze ibi aba abyawe n’Imana.

Ibi ariko akenshi dukunda kubyitiranya no kuba umuyoboke w’idini cyangwa Itorero runaka , gukoramo imirimo kugera ku rwego runaka cyangwa gukorerwa imihango ya gikristo runaka ; abantu bakaba muri iki kigare ariko biyita abana b’Imana ari bo twakwita abana b’Imana batari nyakuri cyangwa b’Ibinyoma , mu yandi magambo ntabwo aba ari bo .

Icyi ni ikintu gikomeye kubera ko Satani aracyifashisha kugira ngo azarimbure abantu nyamara bazi ko barimo bajya mu ijuru ndetse bazi ko barimo gukorera Imana .

II) ITANDUKANIRO RYO KUBA UMWANA W’IMANA NYAKURI N’UWIBINYOMA

1) Nkuko Yesu yabivuze mu murongo twasomye : Umwana w’Imana avuga ibyo yumvanye se.

Ibyo uvuga bigaragaza uwo uwo uri we kandi Imana izi ibyo tuvuga aho twaba turi hose.

Yesu arimo aganira n’Abayuda muri iki gice cya Yohana 8: 31-59, yagaragaje ko we avuga ibyo yumvanye se kandi ko n’Abayuda ni ubwo bibeshya ko ari Abana ba Burahamu ko nabo bavuga ibinyoma nkuko se Satani nawe abivuga.

Rero abana b’Imana bavuga ukuri ariko abana ba Satani bavuga ibinyoma.

Ibi ntabwo bisaba kuba ufite idini cyangwa Itorero ndetse no kutarigira kuko n’aba Yesu yabwiraga ko ari abana ba Satani bari bafite idini kandi bizihiza n’isabato bakora n’imirimo myinshi kandi bavuga ko ari abakozi b’Imana . Imana idufashe !!!!!!!

2) Abana b’Imana bakora ibyo babonye Papa wabo akora : Yesu yagaragaje ko akora ibyo yabonanye se ndetse avuga ko n’Abayuda bakora ibyo babonye Papa wabo akora ari we Satani ;muri byo yavuze harimo: Kuba imbata y’ibyaha, kwica( kwangana), kudasobanukirwa imvugo y’Imana , kutagira urukundo , kurarikira , kutizera , kwitiranya Yesu, gutuka Imana uyishinja amakosa cyangwa ibyo yagombaga gukora itakoze, kuyita uko itari , kutitondera Ijambo ry’Imana no kudasobanukirwa Yesu .

Yesu yagaragaje ko ikiranga abana b’Imana ko ari ugukora nk’i byo Imana ikora harimo no gukunda utavanguye cyangwa kurobanura ku butoni. Ibyo ukora byose ukabikora uyobowe n’Urukundo .

III) IBYIZA BYO KUBA UMWANA W’IMANA NYAKURI N’INGORANE ZO KUBA UW’IBINYOMA .

a) Ibyiza byo kuba umwana w’Imana nyakuri

Iyo ubaye Umwana w’Imana nkuko tubisoma muri Yohana 1: 1-13, uhita ugira ubwenegihugu bw’Imana ( Citizenship) bw’Imana; uhita uba umuragwa w’ubutunzi bwayo kuko uba wabyawe nayo ; uhita ugira Ubugingo buhoraho kuko uba wabyawe n’Imana ihoraho ( Yohana 3:16), n’ibindi

b) Ingorane zo kuba Umwana w’Imana w’ibinyoma
Ingorane navuga ikomeye ni ukurimbuka kandi wari uzi ko urimo kujya mu ijuru .
Aba Yesu yabavuzeho cyaneee agaragaza ko bashobora kugira n’impano zikora ibitangaza:
Matayo 7:22-23;
Benshi bazambaza kuri uwo munsi bati ‘Mwami, Mwami, ntitwahanuraga mu izina ryawe, ntitwirukanaga abadayimoni mu izina ryawe, ntitwakoraga ibitangaza byinshi mu izina ryawe?

Ni bwo nzaberurira nti ‘Sinigeze kubamenya, nimumve imbere mwa nkozi z’ibibi mwe.’

Dusoza, nagusaba kongera kutekereza cyaneee uko wahagurutse no kugenzura ibyo ukora , utaba umeze nkaba Bayuda baterwaga ishema no gukomoka kuri Aburahamu ariko ntaho bahuriye mu bijyanye no kwizera .

Witerwa ishema ni kwitirirwa Kristo kandi ntaho muhuriye.

Witerwa Ishema no kuba umuyoboke w’idini cyangwa Itorero runaka kandi utarayobotse Yesu .

Witerwa ishema no kgira impano runaka cyangwa kwitwa umukozi w’Imana ku rwego runaka kandi Imana itakubona mu bakozi bayo yemera .

Yesu twese adufashe kandi aduhindure uko ashaka .

Wari kumwe na Justin GATANAZI