Uyu munsi nshaka kuvuga ko abakozi b’Imana (Abakoreshwa na yo ibatuyemo) bagira ubudahangarwa.
2 Abami 1:10-12,15-16
[10]Eliya asubiza umutware w’ingabo mirongo itanu ati “Niba ndi umuntu w’Imana, umuriro nuve mu ijuru ugutwikane n’ingabo zawe uko ari mirongo itanu.” Ako kanya umuriro uva mu ijuru umutwikana n’ingabo ze mirongo itanu.
[11]Umwami arongera amutumaho undi mutware utwara ingabo mirongo itanu ari kumwe n’ingabo ze. Araza aramubwira ati “Yewe muntu w’Imana, umwami aradutumye ngo ‘Manuka vuba umwitabe.’ ”
[12]Eliya arabasubiza ati “Niba ndi umuntu w’Imana, umuriro nuve mu ijuru ugutwikane n’ingabo zawe uko ari mirongo itanu.” Ako kanya umuriro uva mu ijuru, umutwikana n’ingabo ze mirongo itanu.
[15]Maze marayika w’Uwiteka abwira Eliya ati “Genda umanukane na we, we kumutinya.” Nuko arahaguruka amanukana na we, asanga umwami.
[16]Aramubwira ati “Uwiteka avuze ngo mbese icyatumye wohereza intumwa kujya kuraguza Bālizebubi ikigirwamana cya Ekuroni, ni uko nta Mana iri muri Isirayeli wagisha inama? Nuko ntuzabyuka ku gisasiro uryamyeho, uzapfa nta kibuza.”
Abana b’Imana basa n’abandi, ndetse yemwe rimwe na rimwe bakagaragara bari inyuma y’abandi ariko ndakumenyesha ko bafite icyo barusha abandi.
Umwanditsi yaragize ati barusha iki abandi? Babarusha muri byose kuko babikijwe ibyasezeranyijwe.
Nubona bagusuzuguye, bakwigirijeho nkana, bakubwira uko bishakiye, ibibazo mubisangiye;ibuka ko ubikijwe ibyasezeranyijwe Kandi Imana yaguhaye ubutware bukomeye, icyo wakwatura n’umunwa wawe no kwizera cyaba.
Murakoze mugire icyumweru cyiza
Ev. Ndayisenga Esron