Uburyo urukundo ruhatse byose
Yesu ubwo yavuganaga n’abigishwa be yababwiye byinshi kubijyanye n’amategeko, ntiyabahatiye kuyakurikiza no kuba imbata zayo, icyakora yiyerekanye nk’uwaje kuyakomeza. Ku bwe yahisemo kuyahinira mu ijambo rimwe ryitwa urukundo, ni ukuvuga gukunda Imana na mugenzi wawe byonyine birahagije ngo no gukurikiza andi mategeko bikorohere.
■Umwe mu bafarisayo w’umwigishamategeko yigeze kubaza Yesu ati tubwire itegeko riruta ayandi, aramubwira ati ‘’Ukundishe Uwiteka umutima wawe wose, ubugingo bwawe bwose, ubwenge bwawe bwose, kandi ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.’’ Matayo 22: 37
■Yesu yaravuze ngo muri aya mategeko yombi ni mwo ibyahanuwe byose n’amategeko bisohorera, nibyo yuririraho. Matayo 22:40
Iki gisubizo kandi Yesu yigeze kugisubiza umuntu washatse kumugerageza, amubaza ati nkore nte ngo ndagwe ubwami bw’Imana?’’ Luka 10:27
Ijambo ry’Imana rivuga ko umuntu udakunda aba atazi Imana, noneho hari indi ngingo ikomeye idusaba gukunda abanzi bacu, tekereza nawe umuntu araguhemukiye ariko Imana ikarenga ikagutegeka kumukunda! Ntabwo biba byoroshye ariko birakwiye.
■Uramutse ukunda Imana ntiwakwifuza kuyihemukira, waharanira gusohoza amategeko yayo, kimwe nuko ukunda mugenzi wawe ntiwamwifuriza ikibi.
■ Amategeko yose yaba ayo Imana yahaye Abisirayeli cyangwa n’ibyo Yesu yagiye agarukaho biba biri hagati n’Imana n’abantu ndetse n’abantu n’abandi.
■ Umusaraba Yesu yabambweho iyo uwitegereje ubona hari igice kiva hejuru kijya hasi ari cyo twavuga ko gihuza Imana n’abantu, hakaba ikindi gice kiva iburyo kijya ibumoso twavuga ko Yesu yahuje abantu n’abandi nyuma yo kuduhuza n’Imana.
Niyo mpamvu ukunda Imana agakunda na mugenzi we aba amaze gushyiraho urufatiro rwiza rumufasha kubahiriza amategeko y’Imana.
■Urukundo ni ikintu gikomeye. Hari umuririmbyi wavuze ngo twemezwa n’iki ko tuzajya mu ijuru, arasubiza ngo ni Umwuka w’Ihoraho, hepfo yaravuze ngo mugihe ubona ko utagifite urukundo menya ko uwo Mwuka yabonye ko uyoborwa n’umubiri wawe, birumvikana akigendera, musabe uti garuka.
Ni ukuvuga ngo igipimo cy’Umwuka wera n’ikigero cy’agakiza gifitanye isano n’igipimo cy’urukundo ukunda Imana na mugenzi wawe.
Hari umuntu wavuze ngo kuvuga ko Imana igira urukundo ni ukubipfobya abubwo nayo ubwayo ni urukundo, ni ukuvuga ngo ahantu hatari urukundo ushatse wakwanzura ko nta Mana ihari.
Undi muririmbyi yaravuze ngo niba naniwe urugendo uzanyibutse urukundo. Ni ukuvuga ninanirwa urugendo rugana mu ijuru bizambere ikimenyetso ko urukundo rwagabanutse, sinzasaba rero ko Imana inyibutsa urugendo nubwo ari rwo nagizeho ikibazo, ahubwo ikibihatse ni urukundo abe ari rwo Imana izanyibutsa, Imana ishimwe!!!
Nshuti nifuzaga kukwibutsa ko urukundo ukunda Imana na mugenzi wawe ni rwo rugaragaza ikigero cy’agakiza ugezeho. Urukundo ruhatse byose kandi nirwo rudushoboza gusohoza amategeko y’Imana yaba aduhuza nayo cyangwa aduhuza n’abandi. Imana iguhe umugisha!!
Pst Desire H